Kanseri ni ukwigabanya kutunyangingo tugize umubiri ku buryo burengeje urugero bigatuma haremwa itsinda rinini ry’utunyangingo tudafite icyo tumaze ahubwo tugateza ibibazo mu mubiri.
Ibihaha ni igice cy’umubiri kidufasha mu guhumeka kuko niho habera igurana ry’umwuka mwiza duhumeka wa Oxygen n’umwuka mubi wa Carbon dioxide ,umwuka mwiza Oxygen urinjira mu gihe umwuka mubi wa Carbon dioxide usohoka mu mubiri. Kanseri y’ibihaha ni imwe mu ndwara zihangayikishije Isi uyu munsi wa none kandi ihitana abatari bake nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara CDC , urugero muri 2018 muri United States abantu 142,080 babarurwaga ko bamaze kwicwa na Kanseri y’ibihaha.
Ugushyingo ni ukwezi kwahariwe kurwanya indwara ya Kanseri y’ibihaha ku Isi yose.
Nubwo iyi ndwara ihangayikishije Isi gusa abantu bagiye bayifiteho ibibazo cyangwa se imyumvire ihabanye nukuri ari nabyo tugiye kugarukaho mu nkuru yacu Umucyonews twabateguriye turebera hamwe imwe mu myumvire itangaje abantu bagira kundwara ya Kanseri y’ibihaha ahanini ituruka k’ubumenyi buke.
1.Abantu banywa itabi nibo barwara Kanseri y’ibihaha: Iyi ni imyumvire abantu benshi bagira bakumva ko umuntu unywa itabi niwe urwara iyi Kanseri gusa ibi bihabanye nukuri kuko ntabwo Kanseri y’ibihaha iterwa no kunywa itabi byonyine kuko hari izindi mpamvu nyinshi zatuma umuntu arwara iyi ndwara.
Dushingiye ku mibare yatangajwe na CDC ivuga ko 10_20% by’abantu barwaye iyi Kanseri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ntatabi banywa, ibi bikaba ikimenyetso cyuko iyi Kanseri idaterwa n’itabi ryonyine.
2.Ntaburyo buhari bwo kugabanya ibyago by’iyindwara : Iyi myumvire yo kumva ko ntahantu wacikira iyi ndwara ntabwo ariyo kuko hari uburyo bwinshi wakoresha ukayirinda ndetse ukirinda n’ibyago byatuma uyirwara harimo kwirinda kuba wajya ahantu hatuma uhura n’imyotsi ndetse n’imyuka nko mu nganda, ibinyabiziga…,.
3.Abantu bakuze nibo barwara Kanseri y’ibihaha: Abantu benshi bagira imyumvire yo kumva ko abantu bakuze aribo bandura iyi ndwara gusa siko biri kuko ntabwo iyi Kanseri igendera ku myaka ahubwo uko waba ungana kose ushobora kuyirwara gusa nubwo imyaka nayo ishobora ku kongerera ibyago byo kuba warwara iyi ndwara.
4.Gutura mu mijyi ihumanye byongera ibyago kurusha kunywa itabi: Dushingiye k’ubusobanuro bwatanzwe na Dr.Hirsch yavuze ko kugererenya niba koko gutura mu mujyi byongera ibyago kurusha kunywa itabi yavuze ko bigoye kubyemeza gusa avuga ko imyuka ihumanya nka Nitrogen dioxide, Carbon dioxide,Sulfur dioxide…….. isohorwa mu binyabiziga cyangwa se ikava mu nganda ishobora gutera Kanseri y’ibihaha ariko na none kunywa itabi ntabyo byatera Kanseri.
5.Niba urwaye Kanseri y’ibihaha wakomeza ukinywera itabi: Ibi ntabwo aribyo kuko uramutse urwaye iyi ndwara ukanakomeza kunywa itabi bishobora kuguhitana mu gihe gito.
6.Ku kubaga Kanseri y’ibihaha bituma Kanseri ikwirakwira umubiri wose: Iyi myumvire siyo kuba bakubaga Kanseri ntabwo byatuma ihita ikwirakwira umubiri wose kubera ko uburyo bwose bakoresha haba gushiriza cyangwa ku kubaga bikorwa n’inzobere bagamije gukumira ikwirakwira ryayo rero ntibyatuma ahubwo ikwirakwira.
7.Nimba ndwaye Kanseri y’ibihaha ngombwa kugaragaza ibimenyetso: Abantu benshi banga kujya kwipimisha no kwisuzumisha indwara zitandura harimo niyi Kanseri y’ibihaha bumva ko mu gihe ntabimenyetso bagaragaza ubwo ari bazima gusa abantu bakora mu nzego z’ubuzima bashishikariza abantu kugana amavuriro,ibitaro na handi batanga serivise z’ubuzima bakajya kwisuzumisha ngo barebe uko bahagaze.
Dusoza reka tubabwire ko Kanseri ibamo amoko atandukanye harimo Kanseri y’ibihaha ari nayo twavuzeho, Kanseri y’amaraso,Kanseri y’ubwonko ni zindi nyinshi zitandukanye izi nazo harimo Kanseri ifata igice kimwe cy’umubiri ntikwirakwire ari nayo yoroshye kuyivura kuko ishobora gushirizwa hakoreshejwe ubukana bw’imirasire( Radiation) cyangwa bakayibaga( Surgery) gusa hari ubundi bwoko bwa Kanseri bukwirakwira umubiri wose mu gihe utinze kwivuza ari nayo mbi igiye cyane.
Source:https://www.vinmec.com