advertising

Advertising

Inkuru y’urukundo iteye agahinda ! Uko yamaranye imyaka n’umugore we amuca inyuma ariko atabizi

December 27, 2025
2 mins read

Ubundi sinakundaga kureba muri telephone y’umugabo wanjye, yewe nawe ntiyajyaga ayishyira hasi ariko nijoro yayirazaga ku kabati iruhande rw’igitanda. ‎Ikintu cya nteye kuyifata, n’uko ubwo twari turyamye mu ijoro hagati, numvise phone isonera munsi y’umusego, bintera kwibaza impamvu yayiraranye muburiri.

‎Ikintu cya mbere nabonye n’ubutumwa bwari buje kuri telefoni bugira buti: “Baby, umpamagare namara kujya mu kazi.” amaboko yanjye yahise atangira gutitira, Nafunguye telefone ye,  ibyo nabonye byatumye umutima wanjye ugurumana.

‎Harimo chats nyinshi n’umugore yari yaranditseho izina kuri contact ye amwita “Plumber.” ( ni bamwe bakora ibintu by’amatiyo y’amazi) Ni nde mu Plumber wakwita umugabo wanjye “Baby” ninabyo byanteye kureba muri phone ngo menye ibyaribyo,  Nakomeje gusoma, maze ngwa kuri voice note ya mbere, ari ijwi ry’umugabo wanjye rivuga riti: “Ndagukumbuye. Ijoro ryakeye ryari ryiza cyane.”

‎Nashatse gusakuza, ariko ndifata. Namurebye ukuntu yari yisinziriye igitotsi kimeze neza ubona afite amahoro menshi,  atazi inkubi y’umujinya n’agahinda byari biri kungurumana mo imbere. Ibitekerezo byambanye byinshi mutwe. nibaza, Ese mukangure? Ese nsare ndwane nawe? Cyangwa nceceke nigire nkaho ntacyo nabonye!

‎Nasubije telefone aho yari iri, sinongera gusinzira iryo joro. Mu gitondo arabyuka, aranyegera ansoma ku gahanga arambaza ati: “Ese nkuzanire iki ntaha?” Icyo gihe numvise umutima wanjye ushwanyutse burundu.

‎Ubwo kuruwo mugoroba nigize nk’aho byose ari amahoro. Namuteguriye ifunguro, ararya araseka. Hanyuma telefone ye irasona. Yari “Plumber.” Yahise ahaguruka anyonyomba agana mu bwiherero aba ariho ayitabira. Namukurikiye buhoro nshyira ugutwi ku muryango, numva amwongorera ati: “tuzabonana ejo. Kandi ntugire ikibazo ndagukunda.” Umutwe wanjye numvise ugiye guturika.

‎Nahamagaye inshuti yanjye ya hafi, nyisobanurira byose. Irambwira ati: “Ntugire icyo ukora ubu. Wowe banza umukurikirane, ushake ibimenyetso.” Naramwumviye. Mu byumweru bibiri byakurikiyeho, nabaye umukinnyi wa filime mu nzu yanjye bwite: guseka, kumwenyura, mu gihe umutima wanjye wari urimo kuva amaraso.

‎Umunsi umwe n’ijoro arambwira ati: ngiye mu rugendo rw’akazi. Ikintu mu mutima cyarambwiye ngo: mukurikire. Nafashe taxi mbwira shoferi ko agomba kugendera kure y’imodoka ye ariko ntimucike. Umugabo wanjye yerekeje kuri Lodge. Aparitse imbere ya Lodge, hashize akanya gato “Plumber” araza. Umukobwa ukiri muto mwiza, wambaye nk’ugiye mu birori. Barahoberana, barasomana, barinjirana.

‎kwihangana byarananiye pe, nuko ninjira muri reception mbwira umukozi ngo ampe urufunguzo rw’icyumba barimo. Mubwira ko ndi umugore we. Yabanje kubyanga, ariko ntangiye gutongana nteza akavuyo ahita ampa urwo urufunguzo, murabiziko  baba bazifite imfunguzo z’ibyumba zose mugihe umuclient Yaba yataye urwo bamuhaye.

‎Nafunguye umuryango. Mbona bari aho,  ari nkaho bambaye ubusa, bahagaze nk’ibibumbano bakimbona. Umukobwa yarikanze cyane akimbona. Umugabo wanjye agerageza kwisobanura ambwira ngo: “Si byo utekereza.”

‎Narasetse cyane ya nseko y’agahinda. nti : “Si byo ntekereza? Uri mu buriri n’undi mugore none urashaka kungira impumyi?”  Nafashe telefone, mfata amashusho yose, ndagenda. Yaje anyirukaho ansaba imbabazi, ariko ninjira muri taxi ndagenda. Muri iryo joro, nahise nohereza ayo mashusho muri group ya WhatsApp ry’umuryango we. Nyina yahise ampamagara arira, se amutuka bikomeye cyane amuvuma.

‎Bwarakeye mbona aratashye, aza afite bag ye, yamfukamye imbere aranyinginga cyane, ariko naramwitegereje ndangije ndamubwira nti: “naguhaye Umutima wanjye maze wowe uhitamo kuwangiza, mbabarira umve imbere unjye kure”. Nawe ntakindi yakoze, yaragiye, iminsi ihinduka ibyumweru, yakomezaga yohereza abantu ngo bamunsabire imbabazi.

N’uwo mukobwa yampamagaye arira cyane ambwira ngo mubabarire ngo ntabwo yaraziko Ari umugabo ufite urugo.‎Naragiye ndibana, mureka wenyine, nyuma y’igihe nsaba Divorce. Amahoro yanjye ni ingenzi cyane kuruta umugabo uwariwe wese. Ubu ndera abana banjye nishimye, nsinzira Nta muntu numwe nkeneye kureba muri phone ye, iwanjye hari amahoro Kandi ntakwicuza na guke mfite.



‎Nize ikintu kimwe: rimwe na rimwe kwihorera kwiza nukugenda ukajya kure ukareka amahoro agasimbura umubabaro.

Uramutse ushaka ‘Script’ ya filime y’uruhererekane cyangwa irangira wanyura kuri watsapp cyangwa ugahamagara kuri 0786169052 bakagufasha kuyandika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Yaguze imodoka y’arenga 129,64,295 Rwf ! Ebo Noa yagiye mu Buyati asengera imperuka Imana iyikuraho

Next Story

U Buhindi ! Ku myaka 70 umugore yibarutse imfura ye

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop