Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara.
Inkuru y’urupfu rw’uyu munyabigwi muri sinema ya Nigeria yatangajwe n’umuyobozi wa filimi akaba n’umukinnyi muri Nollywood Kunle Afod, ku mugoroba w’itariki 13 Ugushyingo 2025, abinyujije kuri Instagram, avuga ko nyakwigendera yari “Intwari yabo.”
Yanditse ati: “Tubabajwe no kumenyesha urupfu rw’intwari yacu ikomeye, umukinnyi wa filimi ukomeye witabye Imana nyuma y’uko yari amaze iminsi mike arwaye. Baba Gebu, Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Ni inkuru yababaje abatari bake by’umwihariko abakinnyi ba filimi bagiye bamwigiraho byinshi aho umwe muri bo witwa Yemi Solade yamusabiye kuruhukira mu mahoro. Ati: “Imana imubabarire ibyo yakosheje, imwakire kandi roho ye iruhukire mu mahoro adashira, Amina.”
Umukinnyi Akin Olaiya na we yanditse ati: “Ruhukira mu mahoro, Papa.”
Abiodun Thomas arandika ati: “Ruhukira mu mahoro Pa Olowomojuore, Imana ikomeze ihe umugisha ibyo wasize.”
Baba Gebu yatangiye gukina filimi n’ikinamico mu 1980 amenyekana mu zirimo Anikura (1982), Aare Agbaye (1983), Citation (2020), akaba yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.
