Advertising

Kubakunzi b’inkoko sobanukirwa ibyiza 7 wungukirwa iyo wayiriye

18/10/2024 10:37

Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere. Ni mu gihe kuko iri mu biguruka byororwa kandi ikaba urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Inkoko nyamara kandi kuri ubu zisigaye zituburwa, umwimerere wazo ukagenda ugabanyuka. Tubibutsa ko kandi aho wasanga inkoko ziteguye neza ari kuri El Classico Beach Chez West mu Karere ka Rubavu. Gutanga Komande nyura kuri 0783256132.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko gusa turavuga inkoko y’umwimerere, itari ya yindi igaburirwa igakura mu mezi abiri, ahubwo ya nkoko itungwa no gutora, ikaraha ibyo irya, imwe ikunze kwitwa inyarwanda.

Muri garama 100 z’iyi nyama dusangamo ingufu zingana na 215kCal, garama 18 za protein garama 15 z’ibinure, 75mg za cholesterol. Dusangamo imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, magnesium, phosphore, potasiyumu na sodiyumu ndetse na zinc. Muri vitamin habonekamo vitamin A, vitamin B1, vitamin B2, vitamin B3, vitamin B6, vitamin B9, vitamin B12, vitamin C, vitamin D, vitamin E na vitamin K.

Ibi byose dusanga mu nyama y’inkoko bituma iba inyama ifitiye umubiri akamaro ku buryo butandukanye,

Agatuza k’inkoko, gakungahaye kuri poroteyine dore ko muri 100g usangamo 31g za poroteyine. Poroteyine ikaba ingenzi ku ifunguro ryacu dore ko ari zo zubaka umubiri, bityo kurya ifunguro rikungahaye kuri zo bikaba ingenzi by’umwihariko ku bakora siporo ituma babira ibyuya byinshi.

Vitamin B zinyuranye dusangamo zirinda indwara z’amaso n’uruhu, kongerera ingufu ubudahangarwa, kurwanya intege nke, gufasha igogorwa no gufasha urwungano rw’imyakura. Zinafasha kandi mu kurinda migraine, indwara z’umutima, kuzana imvi imburagihe na diyabete.

Vitamin D ifasha mu gutuma umubiri winjiza kalisiyumu no gutuma amagufa akomera.

Vitamin A ifasha mu gutuma ureba neza, naho ubutare bugafasha mu kugira amaraso ahagije. Phosphore ifasha mu kurwanya intege nke,  gutuma amenyo aba neza ndetse n’ubwonko bugakora neza.

Nubwo abantu bajya bibeshya ariko burya ifunguro rikungahaye kuri poroteyine ni ryiza mu gihe wifuza gutakaza ibiro cyangwa kuguma aho uri. Impamvu ni uko iri funguro ritera igihagisha bityo rigatuma utarya byinshi kandi na none rigatuma umubiri ukoresha ibinure byawo bityo ibiro bikagabanyuka. Inyama y’inkoko rero igira poroteyine nyinshi na calories nkeya

Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Gufata inyama y’inkoko iherekejwe n’imboga n’imbuto ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Impamvu nyamukuru ni uko harimo potasiyumu, ubwinshi bwayo bukaba bugabanya sodiyumu ibujijwe ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Ku bantu bakunda inyama, kurya inyama zitukura byongera ibyago bya kanseri y’amara. Nyamara kurya inkoko n’amafi bigabanya ahubwo ibyo byago byaba kuri kanseri muri rusange na kanseri y’amara by’umwihariko. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo harebwe ikinyabutabire kiri mu nkoko kirinda kanseri.

Kugabanyuka kwa cholesterol

Nubwo mu nyama y’inkoko harimo cholesterol ariko ni ubwoko bwiza bwayo, dore ko cholesterol ibamo amoko abiri, inziza ndetse n’imbi. Cholesterol nziza ikaba iboneka mu mboga, ifi n’inyama z’inkoko. Cholesterol mbi ikaba ari isoko y’indwara z’umutima

Kuvura ibicurane

Niba ibicurane bikumereye nabi teka inyama y’inkoko ushyiremo ibirungo bisanzwe (igitunguru, poivron, tungurusumu n’ibindi by’ibimera) ubundi uhute uwo mufa. Gukira ni nk’ako kanya.

Dusoze twibutsa ko ari inyama y’inkoko zitunzwe no gutora ibyo zirahiye Atari za zindi z’intuburano.

Imwe muri gahunda umunsi.com twihaye harimo kubagezaho inkuru zisesenguye neza ndetse zibanda ku mirire. Ufite igitekerezo, inyunganizi cyangwa icyo twazaganiraho ubutaha ntuhweme kutwandikira

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Inka utahaye ubwatsi ntukwiye kuyagaza” Uwase Nadege yatunze agatoki abasore baba muri Geto

Next Story

Umukinnyi Vinicius yatunguwe no gusanga umwana yari yarishushanyijeho atari uwe nyuma yo gukoa DNA Test

Latest from Ubuzima

Inama kubantu bagorwa no gusabana

Ushobora gushaka kuganiriza umuntu ukabura aho uhera kuko kwisanzura ari ikintu cyakunaniye. Ushobora kandi kunanirwa kugaragariza umuntu amarangamutima akurimo kuko utajya ubasha gusabana. Ibi

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi
Go toTop