Aziza Tofiki Seleman ni umumama ukuze utuye I Dar es Salaam ho muri Tanzania.Yashakanye na Mwnjuma Ally Mazige baza kubyarana abana babiri.
Aziza akomeza avuga ko we n’umugabo we bari baracanye imitungo myinshi yo kwita k’umuryango. N’uko nyuma igihe Mazige abandi bagore babiri binyongera amakimbirane mumuryango yahise atangira uko.
Ndetse avuga ko abo bagore babiri Mazige yashatse bagize uruhare mu gusenya umutungo we n’umugabo we bari bararundanyije.
Aziza mu mariria menshi avuga ko Mazige uwahoze ari umugabo we yasenye amazu atanu bigatuma abana be batagira aho baba. Mu kiniga cyinshi ati “ iyi yari inzu yanyuma ihagaze”. “ None dore yohereje abantu baza kuyisenya ntiyadusigira naho kwikinga”.
Isenywa ry’imitungo yabo ntabwo ryagize ingaruka mbi kuri Aziza n’abana be gusa ahubwo nindi miryango yabaga muri ako karere byabagizeho ingaruka. Byatumye abaturage bose bifatanya na Aziza basaba ubutabera no guhagarika isenywa ryayo mazu nyuma yo kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Benshi bagaragaje uburakari kuri iki kibazo hari nuwanditse ati. “ amafaranga asa nkaho afite imbaraga zirenze uburenganzira bwa muntu”. Abandi bashimye imbaraga abaturage bashyize mugushyigikira Aziza.
Ibi bintu bisa nkaho byabaye agatereranza muri Kenya kuko inkuru z’ubuhemu no gutererana zikomeje kwiyongera mubi bitandukanye. Mur rubanza nk’urwo, umugore wo muri kenya witwa Faith yababajwe no kumenya ko umugabo we yashakanye n’inshuti ye magara.