Advertising

Uko Lupita Nyong’o yibutse Chadwick Boseman asuka amarira

15/10/2024 08:53

Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’o ufite inkomoko muri Kenya, yongeye kugaragaza ko yakundaga cyane nyakwigendera Boseman bakinanye muri filime zitandukanye zirimo ‘Black Panther’ yakanyujijeho muri Afurika no ku Isi.

Ubwo yari mu iserukiramuco rya BFL London Film Festival , Lupita Nyong’o yongeye kugaragaza urwo yakundaga Boseman wapfuye muri 2020.Lupita Nyong’o yahamije ko atari yongera kureba iyi filime kuva yabura uwo bayikinanye.

Kuri we ngo no gukina izindi filime, byakomeje kumubera ingorabahizi, icyakora ngo na none kwibuka umuntu ni igikorwa gihoraho. Yagize ati:”Kwibuka umuntu ni urukundo umuntu aba adafite ahandi ashyira.Ntabwo njya mpunga amarira yo kwibuka uwanjye kuko ubana nayo , kandi ni ibihe muba mutagomba kuzatandukana”.

Yakomeje agira ati:”Sinzi niba nzabasha gushobora kurekeraho kwibuka inshuti yanjye Boseman, ariko ndanabikunda , ni byiza. Kumubona muri filime ni nko kumubona ari muzima kandi ni byiza”.

Boseman yapfuye muri 2020, afite imyaka 43 yishwe n’indwara yari amaze imyaka ine ahisha ko afite.

Lupita Nyong’o wananiwe n’urukundo kuko ahora atandukana n’abasore bakundana , aherutse gutangaza ko ipusi ye imurutira undi muntu wese, icyakora mbere y’aho , Lupita yari yagaragaje ko guhorana n’ipusi, ari amayeri aba ashaka kwereka abategura filime ko n’iz’urwenya yazibasha na cyane ko ngo afite inzozi zo kugaragara muri filime yiganjemo gusetsa.

Filime nshyashya aherutse kugaragaramo niyo yise, A Quiet Place nayo ngo imwibutsa , Boseman bitewe n’aho bayikinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Imishinga 10 ushobora gutangira nta gishoro gihambaye bigusabye

Next Story

Abasore gusa : Umukobwa niba agukunda azakora ibi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop