Ibara mu Bufaransa, Umunyarwanda aravugwaho kwica umugore

October 28, 2025
1 min read

Umugabo ukomoka mu Rwanda arakekwaho kwica umugore we mu gace ka Rhône mu Bufaransa, aho amakuru avuga ko yamwishe akoresheje ibyuma.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko uwo mugabo yatawe muri yombi kandi afungishijwe ijisho. Nyakwigendera, w’imyaka 35 y’amavuko, yishwe ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025 ahitwa Saint-Priest.

Amakuru aturuka ahabereye ibyago avuga ko uyu mugore yari amaze igihe agaragaza ko ahohoterwa n’umugabo we, kuko yigeze gutanga ibirego mu 2014 no mu 2019. Ibyo byabaye mu gihe abana batatu bafitanye bari basinziriye , umuto afite imyaka 6, undi 9 naho mukuru wabo afite imyaka 12. Abo bana bahise batwarwa n’umwe mu bo mu muryango we wemeye kubarera.

Uwo mugabo w’imyaka 39, ukomoka mu Rwanda, nyuma yo kwica umugore we, ngo yahise ajya kubibwira mubyara we utuye ahitwa Meyzieu, amubwira ko “amaze kwica umugore we.”

Mu Bufaransa, ubwicanyi bwo mu ngo (violences conjugales) buri mu bibazo bikomeye byugarije igihugu. Kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, abagore 131 bamaze kwicwa n’abo bashakanye. Umuryango Nous Toutes, urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ukomeje kwamagana ubwo bwicanyi bugaragara nk’indengakamere.

Imibare yatangajwe mu mpera z’Ugushyingo 2024 yerekana ko mu mwaka wa 2023 abagore 96 bishwe n’abo bashakanye, mu gihe mu makimbirane 119 yabaye hagati y’abakundana, 82% by’abishe bari abagabo.

Nta gihe kinini gishize, mu Bubiligi naho humvikanye inkuru imeze nk’iyi, aho undi mugabo ukomoka mu Rwanda yishe umugore we bari bafitanye abana babiri, bikongera gutuma ikibazo cy’ihohoterwa ryo mu miryango gishyirwa mu majwi nk’icyugarije Abanyarwanda bamwe batuye i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ubuyobozi bwo hejuru mu ngabo za Congo ntibuvuga rumwe kuri FDLR

Next Story

Yishe umugore we n’abana be batatu kugirango abakize Isi igeze ku mpera

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop