Abantu bakoze impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Hiace yaguye mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ihitana abantu 3 abandi 15 barakomereka bikomeye.
Nkusi Christophe , Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, yatangaje ko mu bapfuye harimo abagabo babiri n’umugore umwe. Yavuze ko kandi bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze bagiye gufata irembo mu Murenge wa Muhororo.
Yagize ati:” Iyo modoka yananiwe gukata ikoni riherereye mu Kagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya igwa munsi y’umuhanda. Iyo mpanuka ikimara kuba, abagabo babiri bahise bitaba Imana undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK yacikanye akiri ku Kabaya”.
Nkusi uyobora Akarere ka Ngororero avuga ko abazize impanuka ari Hagumimana Emmanuel w’imyaka 55, Kiribeti Jean Baptiste nawe w’imyaka 55 ndetse na Dusabimana Françoise w’imyaka 47 y’amavuko.
Avuga ko kandi inkuru y’impanuka bayimenye bohereza Polisi n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere gutabara abahuye n’impanuka ndetse n’abayiguyemo. Avuga ko icyenda bakomeretse bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri abandi batandatu bakaba bari mu Bitaro bya Kabaya.
Imirambo ya ba Nyakwigendera iri mu Bitaro bya Kabaya. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwihanganishije imiryango y’abazize impanuka ndetse n’abayikomerekeyemo.
