Ubukwe bw’umuhanzikazi Taylor Swift n’umukunzi we Travis Kelce bwatangiye kuvugisha benshi bigendanye n’aho bushobora kubera, Travis akaba azaba aciye agahigo ko gukorana ubukwe na Taylor Swift watandukanye n’abasore 11.
Amakuru avuga ko umuhanzikazi Taylor Swift na Taravis Kelce bamaze gutegura ubusitani budasanzwe buherereye muri Rhode Island. Muri raporo yashyizwe hanze kandi, ubukwe bw’abo bombi ngo buteganyijwe tariki 13 Kanema 2026.
Mu mashusho yashyizwe hanze na Fiona usanzwe ari umunyamakuru yavuze ko “Ubwo Taylor Swift yagera aho yifuje gukorera ubukwe bwe , bwahamwemereye gusa bakamusaba guhindura itariki na we akabyemera”.
Ni ubukwe bivugwa ko buzabera mu nyubako imaze imyaka myinshi cyane izwi nka ‘Gilded Age mansion’, iherereye muri Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni inzu yigeze gukoreshwa n’umuherwe akaba umwe mu bayobozi ba Amerika witwa Cornelius Vanderbilt II, akaba yarapfuye mu 1899. Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru The NewYorkTimes, avuga ko hari ibyo Taylor Swift yamaze gutegura no kugura bijyanye n’ubwo bukwe muri iyo nyubako iherereye ku Kirwa.

Hari andi makuru avuga ko kandi ubukwe bwe bushobora kuzabera mu nyubako ye yaguze ahitwa Watch Hill RI, muri Rhode Island, akaba yarayiguze muri 2013.
Ubusanzwe Taylor Alison Swift [Taylor Swift], ni umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afite imyaka 35 y’amavuko. Ni umwe mu bahanzikazi bazwiho no kugira amafaranga ndetse akagira n’ubuntu.
Muri 2008, Talor Swift yakundanye na Joe Jonas baza gutandukana mu buryo butunguranye aho Swift yagaragaje ko Joe Jonas yarangije umubano wabo mu masegonda 27 bamaze bavugana kuri Telefone.
Muri 2009 , yahuye n’uwitwa Taylor Lautner, bakaba barahuye ubwo bari bari gukina Filime yitwa ‘Valentine’s Day’ bahita bakundana gusa nyuma baza gutandukana.
Muri 2009 kugeza muri 2010, Taylor Swift yakundanye na John Mayer. Muri icyo gihe Taylor akaba yari afite imyaka 19 gusa y’amavuko.
Muri 2010 na 2011 , Taylor Swift yakundanye Jake Gyllenhaal ndetse urwo rukundo rumuviramo ibitekerezo byatumye ashyira hanze imizingo irimo ; Red n’indirimbo nka All Too Well.
Muri 2012 yakundanye na Conor Kennedy , umwuzukuru wa Robert F Kennedy wabaye Perezida wa Amerika. Abo bombi baje gutandukana bitewe n’uko batari begeranye.
Muri 2012 na 2013, Taylor Swift yakundanye na Harry Styles, wari usanzwe ari umuhanzi amufasha no guhimba indirimbo zirimo Style na Out Of The Wood.
Muri uwo mwaka wa 2016 kandi Taylor Swift yahise ahura na Tom Hiddleston, barakundana ntibamarana kabiri, kuko yahise ahura n’undi musore witwa Joe Alwyn, bakundanye kugeza muri 2023 ndetse akaba ari na we musore bivugwa ko wamaranye igihe kirekire na Taylor Swift bakundana.
Joe Alwyn wari usanzwe ari umukinnyi wa Filime , yabanje gukundana na Taylor Swift mu ibanga, aba ari na we umwandikira indirimbo ziri ku mizingo ye nka Folkloe yasohotse muri 2020, Evermore nayo yasohotse muri 2020 na Midnight Album ya 10 ya Taylor Swift yasohotse muri 2022.
Muri 2023 Taylor Swift yahise asimbuze Joe Alwyn uwitwa Matty Healy, maze urukundo rwe n’uwo musore mushya rumufasha kwandika indirimbo yise ngo ‘The Tortured Poets Department’ yasohotse muri 2024, akaza no kuyitirira Umuzingo we wasohotse muri uwo mwaka.
Muri 2023 kandi yahise atandukana na Matty Healy akundana na Travis Kelce banarikumwe kugeza ubu. Travis Kelce akaba ari umukinnyi ukomeye mu mikino ya NFL.
Ni we musore uciye agahigo ko kuba agiye gukora ubukwe na Taylor Swift kuko muri abo basore bose twagarutseho ari nta n’umwe babashije kurushinga ngo batandukane.
Taylor Swifty , nta n’umwe muri abo basore yigeze abyarana nabo , icyakora amakuru akaba avuga ko yifuza kugirana umuryango na Travis bitegura no kurushinga muri 2026 hatagize ikibyivangamo.



