Advertising

Kenya: Abaturage ntabwo bishimiye umwanzuro wa Leta ushobora gukemura ikibazo cy’umuriro muke bafite

12/10/2024 16:53

Mu gace ka Kilifi mu Majyepfo ya Kenya, ahagiye kubakwa uruganda rwa mbere rw’Ingufu zidasanzwe zitanga amashanyarazi, hari imyigaragambyo y’abaturage batabyumva kimwe n’ubuyobozi bugiye kuruhashyira.Ni uruganda biteganywa ko ruzatangira gukora neza muri 2034.

Uru ruganda ruzakora ku nkombe z’inyanja  y’ubuhinde , ntabwo rwishimiwe n’abaturage nk’uko byagaragaye ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ubwo abaturage biraraga mu muhanda bavuga ko ku rwubaka bingana no kubazanira ingaruka ku buzima bwabo.

Francis Auma uharanira uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yagize ati:”Twarabivuze ko uru ruganda rufite ingaruka mbi nyinshi. Abana bazavukira hano , bazavuka nabi (bakeye nabi), amafi ari Nyanja y’Abahindi azapfa,  n’ishyamba rya Arabuko Sokoke rizwiho kurinda inyoni rizangirika”.

Uyu mushinga ugomba gutwara angana na 5,244,759,000,000 RWF , utegerejweho kuzatanga Megawati 1,000 z’amashanyarazi gusa ni umushinga wemejwe n’ubuyobozi bwa Kenya , mu rwego rwo kugabanya ibura ry’umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Undi yagize ati:”Amafaranga angana gutyo yatanga Megawai zirenze ibihumbi bibiri , kuki turimo kuyakoresha dutanga Megawati igihumbi gusa mu myaka 60 gusa hanyuma agashira ?  Kandi dufite ingufu karemano zazamara ibihe byose”.

Yakomeje agira atiL:”Turi hano ngo turwanye ibyo reka igiye gukora kuko ntabwo dushako Ubuyobozi bwa Kilifi buremererwa no kwangiza amafaranga kuri izo mbaraga zidasanzwe”.

Ikigo cya Leta cya Nuclear Power and Energy Agency kivuga ko gukora uwo mushinga bidateje ikibazo na kimwe gusa abo bahanganye kuri uwo mwanzuro bakavuga ko Leta itajya ishyira abaturage mu bibakorerwa kugira ngo imyanzuro ifatwe babizi.

Abaturage bo Uyombo , batunzwe n’uburobyi, bavuga ko bizaba ikibazo kuri bo mu gihe urwo ruganda rw’ingufu z’amashanyari zidasanzwe rwatangira kubakwa.

Umwe ati:”Maze imyaka 20 ndi umurobyi,ntunzwe no kuroba. Nibazana hano urwo ruganda rero, amafi n’ibindi byose bizangirika”.

Ikigo cya KPNEA , kivuga ko imirimo yo kubaka uru ruganda nitangira bazita cyane ku buzima bw’abaturage n’ibidukikije dore ko imirimo izatangira muri 2027.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Murumuna wa Tupac yagize icyo atangaza nyuma yifatwa rya P.Diddy

Next Story

Ghana: Kiliziya Gatulika yahagurikiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzwi nka ‘Galamsey’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop