Advertising

Abaganga ba basabye kutazigera bifuza kubyara babirengaho ! Ibyakurikiyeho byatangaje Isi

12/10/2024 13:28

Chalrie na Colin yabanya na  Ositaralia batuye muri Sydney. Aba bombi barwaye indwara izwi nka dwarfism.

Iyi ndwara igira ingaruka kuri genetike igakora imisemburo idasanzwe itera kudindira no  gukura kw’amagufwa.

Igihe aba bombi Chalrie na Colin bahuriraga  muri Kaminuza ba baye inshuti bisanzwe bakajya bakunda kuganirira kumbuga nkoranyambaga. Bagenda biyumvanamo gake gake.

Hagati aho Charlie yarwaye indwara yo mu bwoko bwa Dwarfism yitwa achndroplasia, iyo uyirwaye nta kidasanzwe gihinduka ku buzima usibye ubugufi ugira gusa uba wabasha kuramba imyaka myinshi kimwe n’abandi bantu.

Ku rundi ruhande, colin yari arwaye ubwoko bwa dwarfism bwitwa gephyrosic dysplasia. Iyi ndwara yo irakomeye kuko igira ingaruka ku bice bitandukanye by’umubiri, harimo amagufwa, umutima ndetse n’uruhu.

Bivuze ngo aba bakundanaga  bombi bari bafite ibibazo  by’ubuvuzi bagombaga gukemura kandi ni mbere y’uko tugera  no kubibazo by’imibereheo bari bafite.

Abantu barabashinyaguriraga bakabaseka, kubera igihagararo cyabo gito bakabita amazina yo kubasesereza. Igishimishije nuko Charlienna na Colin bari bafite umutima ukomeye kuko nti batandukanye.

Umubano wabo wari ukomeye kuburyo bahise bahitamo gushakana.

Bamaze imyaka myinshi babana ndetse bishimanye gusa ikibazo cyari gikurikiyeho kwari ukwibaruka impfura yabo. Byarabagoye, biba ngombwa ko bombi bajya kwisuzumisha kwa muganga.

Igitangaje n’uko muganga yabagiriye inama yo kwirinda ko bombi ba byarana. Yabonaga biteye impungenge kubirebana n’umutekano w’umwana ndetse ko yazaragwa ikibazo cy’indwara ababyeyi bombi bari bafite.

Abaganga ndetse ba basobanuriye ko Colin aramutse asamye umwana gusa agapfira munda nawe byamuviramo urupfu. Baje gutaha gusa bombi bacitse intege, bidatinze Colin yavumbuye ko yari atwite. Icyaje guhinyuza ibyo abaganga bari bemeje, ni uko umukobwa wabo w’imfura Tilda bamwibarutse nta nkomyi ndetse hatarashira imyaka ibiri babyaye umwana wa kabiri w’umukobwa bamwita Tully.

Tilda na Tully bamaze kuvuka ise Charlie yabashyiriyeho konte yabo ya Instagram. Niho bakunze kuganirira n’abakunzi babo bakanabasangiza amafoto ndetse na videwo bivuga k’ubuzima bwawo n’umuryango muri rusange.

Abantu bo hirya no hino bashimishijwe cyane n’uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Pasiteri yirukanywe muri America amaramasa nyuma y’imyaka atorohewe n’ubuzima

Next Story

Porogaramu (Application) ugomba gusiba muri telefone yawe byihutirwa

Latest from Inkuru z'urukundo

Impano waha umukunzi ukurikije uko ateye

Mu gihe utegura impano ni ngombwa gusobanukirwa inyungu z’uwayihawe, ibyo akunda, n’ibikenewe, kuko ibi byerekana ubwitonzi nyabwo nubushishozi  burenze agaciro k’ifaranga uwahawe akabona ko
Go toTop