Advertising

Impamvu yatandukanye n’umugore we akarongora umukozi wo murugo rwe

09/10/2024 19:18

Umuryango wari umaranye imyaka irindwi bashyingiranywe nyuma bakaza kubyarana abana babiri waciye igikuba ubwo byavugwagwa ko batandukanye umugabo agashakana n’umukozi wo murugo rwe.

Ku ruhande rw’umugore yakundaga ndetse akita k’umugabo we kuri buri kimwe uko ashoboye gusa yaje gutungurwa no kumenya ko umugabo we ashaka kumuharikaho umukozi wabo.

Igihe bari mu rukiko umugabo yavuze ko hari imyitwarire yasabaga umugore we ko yahindura gusa yakomeje kwinangira.

Yakomeje avuga ko arambiwe kubana n’umugore we kuko amara igihe kinini ntacyo ari gukora ndetse ntacyo ashyize kumurongo murugo rwabo. Umukozi niwe ukora buri kimwe hakubiyemo gutegura amafunguo ndetse no kwita kubana.

Yatangaje ko abantu bagerageje kubicaza bakabaganiza gusaa ntacyahindutse, yakomeye kwinangira. Ngo umugore icyo akora gusa nukwicara kuri TV  ndetse ahugiye no kuri telephone mugihe umukozi aba arwana no gutunganya ibintu byose.

Umugabo yatangaje ko impera z’icyumweru hari ubwo yasibaga akazi kugira ngo ateke ibiryo yakundaga ndetse yabaga akumbuye kuko umukozi atabitekaga neza. Umugore icyo yakoraga yabyukaga ajya gusangira n’inshuti ze ndetse rimwe na rimwe agataha yasinze.

Ubwo bari murukiko umugabo yasabye ko umugore yakerekana ibiganza n’inzara ze zihora zisize ndetse ndende ngo bareba niba umuntu nk’uwo hari akazi na kamwe yashobora gukora murugo.

Hagati aho umugabo  yagumye k’umwanzuro  yari yafashe wo gushyingiranwa n’uwahoze ari umukozi cyane ko ariwe usanzwe wita kubana ndetse akamenya n’urugo.

Urukiko rwahisemo kubaha gatanya hato hatagira ikintu kibi cyazabiviramo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ninge wishyuraga itike igihe cyose nashakaga guhura n’umukunzi wange

Next Story

Akamaro k’izuba k’umubiri wacu

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop