Advertising

Photo: Tvradio10

Rubavu: Hari urujijo nyuma y’uko mu Kagari kamwe habonetsemo imirambo ibiri

09/10/2024 12:11

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, hari urujijo mu baturage nyuma y’uko habonetse imirambo ibiri mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Umurambo wa kabiri wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, ari uw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, wasanzwe umanitse mu giti hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda.

Imyirondoro ye ntiyahise imenyekana, ariko kuba ari uwa kabiri ubonetse muri aka kagari byateye abatuye muri aka gace impungenge ku mutekano wabo.

Umurambo wa mbere wabonetse mu nzu yabagamo, ari uw’umusore wari umaze iminsi ibiri yarabuze. Abaturage baje kumusanga yapfuye, umutwe we ukaswe, bituma benshi bakeka ko yaba yishwe aho kuba yariyahuye.

Abaturage bavuga ko hari ikibazo cy’umutekano mucye mu gace kabo, bakeka ko aba bantu baba bishwe n’abagizi ba nabi, kuko imiterere y’imirambo bakavuga ko bigaragara nk’aho atari ukwiyahura nk’uko bikekwa.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza kuri ibi byabaye, zigamije kumenya ukuri ku by’aba bantu bapfuye, no kugerageza gukumira ko habaho ibindi byaha nk’ibi.

Abaturage bakomeje gusaba ko umutekano wabo wakazwa.

Isoko: Radiotv10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

“Ese ni urukundo cyangwa n’ubucucu?” Umugore yasobanuye uburyo umugabo yamuciye inyuma kabiri yikurikiranya gusa akamubabarira.

Next Story

“Yareze igisimba”! Nyina wa P Diddy yatutswe azira kuvugira umuhungu we

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop