Advertising

“Ese ni urukundo cyangwa n’ubucucu?” Umugore yasobanuye uburyo umugabo yamuciye inyuma kabiri yikurikiranya gusa akamubabarira.

09/10/2024 11:20

Umugore yasobanuye ukuntu yababaye nyuma y’uko umugabo we amuciye inyuma ariko akamuha imbabazi.

Uyu mugore w’imyaka 35 yerekanye bimwe mu bintu adakunda umugabo we, akunze gukora nko gushyikirana no gushyira inshuti ze imbere akamuburira umwanya. Avuga ko uyu mugabo yakinaga n’amarangamutima ye.

Uwo mugabo we yamwemereye ko yari yarabaswe n’abagore, ariko ntiyigeze atekereza ko byari kwangiza  urugo rwabo kugeza igihe amuburiye umwanya burundu.

Yagaragaje akababaro ke gusa yizeye ko umukunzi we azahinduka. Ati “Umugabo wanjye mu myaka ibiri yarampemukiye, Yambwiye ko afite irari ry’ibitsina gusa siniyumvishaga urwego byari biriho”.

Yanditse kuri Reddit.com. ko kuri iyi nshuro, yinjiye mu itsinda ry’abavuzi mu buryo bw’ibyiyumvo arimo aravurwa. Yizeye ko ubusambanyi butazongera kubaho, kandi yaramubabariye.

Uyu mugore yakomeje avuga ko imyitwarire y’umugabo we yaashyizwe ahagaragara, maze abantu benshi bamushishikariza kumusiga.

Cyane ko amuha umwanya muke ushoboka ubundi igihe kinini aka kimara kuri Facebook no kureba televiziyo, ariko ntana musubize cyangwa ngo amwoherereze ubutumwa.

Nko kuri WhatsApp, kandi ni niwe wamwohererezaga ubutumwa 5 cyangwa 6 gusa we akamusubiza nka rimwe.

Yamubwiye kuva mu ntangiriro y’urugo rwabo ko adakunda kubazwa birenze cyangwa guhozwa ku inkeke.

Ubusanzwe si byiza ko umugabo cyangwa umugore bagirana ugushyamirana kugeza ubwo umwe yibagirwa mugenzi we.Uyu mugore wagize kwihangana akwiriye kubera isomo abandi bashakanye kuko urugo ruba rubereyeho abana , umugore n’umugabo kandi bagomba kubana mu mahoro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore telephone za mbere zihenze kurusha iPhone

Next Story

Rubavu: Hari urujijo nyuma y’uko mu Kagari kamwe habonetsemo imirambo ibiri

Latest from HANZE

Go toTop