Advertising

Amafunguro umwana akwiriye kugaburirwa nijoro

06/10/2024 20:40

Gutegurira umwana amafunguro meza nijoro ni ingenzi mu mikurire ye no kugira ibitotsi byiza. Nyuma y’umunsi afite umunaniro aba yatewe n’ibikorwa byinshi, bityo umubiri we ukaba ukeneye kuruhuka.

Amafunguro umwana ahabwa nijoro akwiye kumufasha kubona intungamubiri ziramufasha gusinzira neza kandi zigakomeza umubiri we mu bikowa yiriwemo umunsi wose.

Umwana aba agomba kugaburirwa amafunguro yoroshye mu igogora kandi akize ku ntungamubiri

Amata, Aha twavuga igikombe cy’amata kuko aba arimo intungamubiri cyane cyane kalisiyumu, ifasha amagufa gukomera no mu gusinzira neza. Guhereza umwana ikirahure cy’amata mbere yo kuryama bifasha umubiri we kuruhuka neza.

Imbuto zifite isukari nkeya nk’imineke, amapapayi cyangwa pome, ni nziza ku ifunguro rya nijoro by’umwihariko ku mwana. Imineke ifite ubushobozi bwo kugabanya umunaniro, igafasha umwana koroherwa no kubona ibitotsi byiza. Izi mbuto zitanga ibyubaka umubiri bituma umwana akomeza kugubwa neza mu gihe cyose ari mu bitotsi yamaze gusinzira.

Ibinyampeke cyangwa ibiribwa byoroheje nk’umuceri, ibirayi cyangwa utundi turyo tworoheje tw’umwana,bimufasha cyane mu kumva atuje. Guhitamo ibyo kurya birimo intungamubiri biboneye bifasha umwana kwirinda ibibazo byo kubura ibitotsi no kugira ibibazo by’imikurire.

Amafunguro y’umwana nijoro agomba kuba arimo intungamubiri zifasha umubiri we kubona imbaraga zo gukura neza no gusinzira mu mahoro. Gutekereza ku byo umwana afungura mbere yo kuryama ni ingenzi mu gutuma agira ibitotsi byiza kandi n’ubuzima bwe bukagenda neza

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Dore ibintu bigora umuntu ugiye gutera akabariro bwa mbere

Next Story

Amateka y’umunsi – Tariki 07 Ukwakira 2024

Latest from Ubuzima

Ibyiza by’amaribori ku bakobwa

Amaribori ni umwihariko w’imiterere y’uruhu umuntu ashobora kuvukana, akagaragara ku mubiri cyane cyane mu gihe cy’ubusore. Ku bakobwa, amaribori akenshi aba umwihariko w’ubwiza bwabo.

Dore amafunguro ukwiye kurya nijoro

Nijoro ni igihe cyiza cyo kuruhuka nyuma y’umunsi wose, ariko ibyo tunywa cyangwa turya bishobora kugira ingaruka ku mimerere y’umubiri wacu n’uburyo twiruhukira. Hari
Go toTop