Advertising

Bumeze nk’imodoka ! Uyu munsi nawe wagenda muri Speed Boat ubwato busangwa kuri El Classico Beach

04/10/2024 17:42

El Classico Beach kwa West, ikomeje kuza ku isonga mu kwita kubakiriya bayo ndetse n’abandi bose bayigana yibanda  kudushya.El Classico Beach yazanye ubwato bugezweho bwa ‘Speed Boat’ , aho umuntu utembereye kuri El Classico ahabwa umwanya ubundi akidagadura ari kumuvuduko yifuza mu Kiyaga cya Kivu. Ushaka kubigendamo no gutanga komande y’ibiboneka kuri El Classico Beach, nyura kuri watsap cyangwa uhamagare kuri 0783256132 cyangwa 0789400200.

El classic Beach yakuzaniye ubwato bugezweho buzwi nka ‘Speed Boat’, ubwato bufasha abatembera El Classico kuryoherwa n’ubuzima kandi ku giciro gito cyane.Ushaka gutembera muri ubu bwato na none wagera kuri El Classico Beach kwa West, ukagaragaza ko aribwo ukeneye ubundi ugafashwa kubujyamo.

Mu karere ka Rubavu kose, kuri El Classico Beach Chez West niho honyine usanga n’ubundi bwato, mwajyamo mu kicara nk’abari muri Salon , mukaba mwahasangirira amafunguro cyangwa ugatera ivi niba ufite uwo ukunda. Bakaha gufatira ifoto uzahora ukumbura.

Ubusanzwe El Classico Beach ni Bar na Restaurent , ikorera mu Karere ka Rubavu  , Umurenge wa Nyamyumba, hafi neza n’Uruganda rwa Bralirwa ndetse hafi cyane y’amashyuza n;icyambu kinini cya Rubavu .Kuri El Classico Beach, haba ibyumba ku bantu bashaka kuryama (Kurara), bafasha abahagenda koga amashyuza  ndetse n’ikiyaga cya Kivu, bafasha abantu gutegura no kwakira ibitaramo  (Ibirori) bitandukanye birimo ; Isabukuru y’amavuko, gutera ivi, inama, umusangiro n’ubukwe.

Kuri El Classico Beach haba ifi nziza , iba yarobewe aho mu Kiyaga, ndetse ikanoherezwa aho kandi uwo mwanya hatabayeho kubanza kuyicisha muri Firigo.El Classico Beach , ifite umwihariko kubinyobwa by’unwoko bwose kandi biba byavanwe mu ruganda rwa Bralirwa uwo mwanya kandi kugiciro gito cyane utasanga ahandi.

Uwageze kuri El Classico Beach afashwa gutembera mu mazi  y’Ikiyaga , yitegereza ibirwa biyikikije, imisozi , amazu meza yuje amahoteri ndetse n’ibindi byiza nyaburanga bikurura abakerarugendo.Ushaka kuhagera cyangwa kuhatembera, wabandikira kuri WATSAPP cyangwa UKABAHAMAGARA KURI +250783256132  cynagwa  +250789400200.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uwari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa ajuririye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Next Story

Sheebah Karungi yashyize hanze amafoto yuzuye ibinyoma

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop