Advertising

Rutsiro: Barasaba amazi meza nyuma y’imyaka irenga 5 banywa bakanatekesha ibiziba

28/09/2024 10:20

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura , Akagari ka Kabuga , Umudugudu wa Miraramo barasaba amazi meza bamaze imyaka irenga itanu babuze. Aba baturage bahamije ko ibiziba banywa bibatera uburwayi ku buryo nta muturage udafite ingaruka zabyo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru bemeje bashize amanga ko banywa bakanatekesha amazi y’ibiziba biva mu migezi ibiri ya Muregeya na Kinyampanda ifatanye, nabyo bakaba babivoma bakoze urigendo rurerure.

Gashirabake Yohana agira ati:”Ikibazo cy’amazi inaha cyabaye ingorabahizi, twirirwa tuyabaza, n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakakibaza iyo habaye intego Rusange y’abaturage ariko biba iby’ubusa kuko kunywa ibiziba bitugeze habi kandi kuri twe bimaze kuba nk’umuco. Abana bacu na twe twarazahaye keretse dutabawe n’ubuyobozi”.

Angnes Munkuranga yagize ati:”Uku undeba mfite inzoka zamaze kundenga. Nagiye kwa muganga bambwira ko zabaye nyinshi kandi byose bituruka kuri aya mazi y’ibiziba tunywa amanywa n’ijoro tukanayatesha. Ni umugezi mubi ku buryo no ku muntu ubibona atahwema gushidikanya ko turutwa n’inyamaswa. Mudukorere ubuvugizi duhabwe amazi meza nk’abandi Banyarwanda bose”.

Undi yagize ati:”Reka nkubwire rero, amazi yabaga hano amaze imyaka irenga itanu ahavuye. Reba ririya vomo rirashaje. Ubuyobozi turabutabaza kuko butwima amatwi , munama tubivugaho , ahantu hose tukabivuga mubatubwirire ko tubayeho nabi”.

Yakomeje agira ati:”Tuvoma amazi mabi kandi nayo kuyabona dukora ingendo. Hari ikiraro gihuza Kabuga na Rubengera ayo niyo mazi tuvoma, waba utavomye muri Ntaruko , ukajya muri Kinyempanda na muri Muregeya. Ni ibiziba bisa. Mudukorere ubuvugizi amazi yacu yongere aboneke”.

Umwe mu bajyana b’Ubuzima yahamije ko abaturage bo mu Murenge wa Mukura bagiye kwicwa n’indwara z’umwanda kuko ngo ku munsi ashobora kwakira abarwayi bane ndetse ahamya ko ku ndwara zikomoka kuri ibyo biziba banywa ari 100% kuko ari nta muturage utarwaye.

Yagize ati:”Ikibazo cy’amazi kirakomeye cyane rwose , ku bijyanye n’imibare ntabwo tugenekereza kuko ni 100%. Iyo ugeze muri uyu Murenge by’umwihariko usanga buri rugo bose barwaye indwara z’umwanda. Muri aka Kagari ka Kabuga mu Kwezi kwa Kanama narimfite abana 9 barwaye igwingira ituruka ku mwanda. Hanyuma ikindi kugeza ubu nakira abarenze bane bashaka kwivuza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Umuganwa Marie Chantal yavuze ko ikibazo cy’amazi kuri aba baturage bakimenye ndetse ngo bari gukorana nk’ikipe kugira ngo mu gihe cya vuba amazi aboneke nk’uko biri no muri gahunda ya Leta.

Yagize ati:” Gahunda yo gufasha abo baturage irahari kuko si iy’Akarere gusa ni gahunda y’Igihugu cyose yo kwegereza abaturage amazi meza. Gusa birazwi ko Akarere ka Rutsiro gafite ikibazo cy’amazi ariko natwe ntabwo twicaye kuko hari iminshinga y’imiyoboro y’amazi itandukanye iri gutegurwa muri uyu mwaka izageza amazi kuri abo baturage”.

Umuganwa Marie Chantal avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro bari kuri 50% by’abaturage bafite amazi ariko ngo imirimo yo gufasha n’abasigaye kubona amazi ikaba ikomeje.

🎥  Kwizera Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umusore yabenze umugore we nyuma y’icyumweru bakoze ubukwe amuhoye kudahuza ubwoko bw’amaraso

Next Story

Umusaza w’imyaka 63 wasoje Kaminuza yagaragaye ari gucuruza ibigori ku muhanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop