Umuhanzikazi Selena Gomez yahishuye ko kuri we bitashoboka ko atwita umwana ngo amubyare kubera ibibazo bitandukanye birimo n’uburwayi bukomeye bwa ‘lupus’ yarwaye kuva mu myaka yatambutse.
Gomez wamamaye muri ‘Rare’ ubwo yagarukaga ku buzima bwe bwite, Selena Gomez yahishuye ko hari ibintu atigeze avuga na mbere hose ariko yiteguye kuvuga na cyane ko asa n’uwamaze guhagarika umuziki. Yagize ati:”Ntabwo ntigeze mvuga ibi na mbere hose, ariko ukuri ni uko ntabasha gutwita umwana ngo avuke ari muzima.
Mfite ibibazo byinshi byerekeye ubuzima bwa njye ku buryo byashyira ubuzima bwa njye n’ubw’umwana naba ntwite mukaga karimo no kuba namubura. Ibyo ni bimwe mu bintu byanteye impungenge kuva mu myaka itambutse”.
Selena Gomez w’imyaka 32, yagaragaje ko n’ubwo afite icyo kibazo yifuza kuzagira umwana binyuze mu bundi buryo abaganga bamurangira.
Umwe mu baganga basanzwe bita ku ndwara ye ya ‘Lupus’ yagaragaje ko Selena Gomez ashobora kubyara nk’uko n’abandi babigenza. Ati:”Ndatekereza ko byagenda nk’uko n’abandi babyitwaramo. Ariko ndi mu mwanya mwiza wabyo, naje kumenya ko hari abantu beza Imana yahaye umutima biteguye ku byarira abandi , kuri njye nibyo bishoboka”.
Nk’umuhanzi wahisemo gukomeza ubuzima bwe, yemeje ko icyo buzamuha aricyo azakira ati:”Nzashimishwa n’ibyo ubuzima buzampa, kuko uko byagenda kose n’ubundi nsanga ntacyo bintwaye. Bizagenda neza kandi azaba ari umwana wanjye”.
Urukundo rwa Selena Gomez na Blanco usanzwe akora indirimbo rumaze imyaka myinshi ruvugwa gusa Gomez akavuga ko yatekereje ibyo kuba umubyeyi batari banahura.
Ati:”Mbere y’uko mpura n’umukunzi wanjye , nari maze imyaka itanu ndi njye nyine ‘Single’. Narasohokaga hanyuma nkibwira ngo , ese ni iki kindi cyiza kuri njye? Nkisubiza ko ari umuryango”.
Mu minsi yatambutse , Blanco yatangaje ko ikintu yifuza kuri Selena Gomez ari ukugirana umwana ndetse ahamya ko ari we mushinga ukurikira.
Agaruka k’urukundo rwabo , Selena Gomez yagize ati:”Imyaka imwe, urukundo rwiza, nukuri pe ntabwo nigeze nkundwa nkatya kuva na mbere hose. Ni nk’urumuri rwanjye. Ni umucyo umurika mu buzima bwanjye. Ni inshuti yanjye magara. Nkunda kumubwira buri kimwe cyanjye”.
Selena Gomez washimangiye ko batari ku gitutu cyo gushaka yakomeje agira ati:”Tuzakora uko dushoboye turinde ibyo dufite kandi nta tegeko rihari. Ndashaka ko iteka azahora ari we nkawe. Nanjye ndashaka kuba njyewe”.