Ngaba abagabo 11 baba beza cyane iyo bamaze kurushinga

October 10, 2025
2 mins read

Hari ubwo umusore arushinga ariko hadaciye kabiri agatangira kunanirana bigatuma urugo rwe rusenyuka hadaciye kabiri.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe 11 bavamo abagabo beza mu rushako.

1.Abagabo bakomeza gutuza no mu gihe bikomeye:Muri buri rugo, habamo ibintu bidasanzwe bikomeye kandi bibasaba guhangana no kuguma muri hamwe.  Muri ibyo rero, umugabo mwiza ni uziko guhagarika umutima atari cyogisubizo. Ni umuntu ushobora kuguma atuje, akagukomeza kandi akemera ko mwabinyuramo hamwe, mufatanyije muri byose.

2.Umugabo ukunda umuryango: Ikimenyetso cy’umugabo uzaguha icyizere cy’uko muzabana neza, ni uko azaba akunda umuryango we kandi akawufata neza. Uko afata abavandimwe be n’ababyeyi be ni ishusho y’uko nawe azagufata igihe muzabana. Niyo mpamvu ukwiye kwitondera ibyo ubona mu gihe ugifite umwanya wo gukomeza umubano.

Ibi ntabwo bisobanuye ko ari ukubasesaguraho, ahubwo ibaze uti’Ese akundana nyina, ese akunda se ?. Nonese afata ute nyina ?

3.Umugabo utibutswa ko agomba gukora: Umugabo wibutswa inshingano ze burya uwo uzamugendere kure. Uwo aba agoye mu buzima ndetse biragoye ko urugo rwe ruzakomera. Umugabo mwiza aba azi icyo agomba gukora kandi akagikora atacyibukijwe.

4.Umugabo wita ku bandi: Iyo umugabo wawe akunda kwita ku bandi akabikora mu ntangiriro z’urugo rwanyu, menya ko n’abandi azabitaho kandi neza. Kuba umubyeyi mwiza bisaba kwitanga, gukunda urugo kurusha uko ukunda wowe ubwawe no kugira kwihangana.

5.Kuba ari umugabo w’umunyampuhwe: Niba umugabo wawe agira impuhwe na by oni ingenzi cyane kuko bituma na we azazikugirira. Urukundo rwubakiye ku mpuhwe rutuma mwembi mugira amahoro n’ubwumvikane.

6.Umugabo ukwitaho nk’umugore aho ku kwitaho nk’umwana: Umugabo mwiza, ntabwo agufata nk’umwana ahubwo atekereza ko uri umugore mukuru , uzi ubwenge yajya kugukosora akabikora neza kandi mu bwenge.

7.Umugabo ushobora kwiyemeza ibintu: Hari abagabo bagira ubwoba bwo kugira icyo bakora, kugeza n’ubwo bashaka abagore kubera ubwoba bw’uko ashobora kuzamubura , akamushaka atari uko amukunze ahubwo ari ukugira ngo abe nk’abandi.

Umugabo mwiza, ni uwiyemeza ibintu agomba gukora kandi akabikora nk’uko yabyiyemeje bitabaye bya mbuze uko ngira.

8.Abagabo bazi gukoresha amafaranga neza: Nta mpamvu yo gushaka umugabo ufite amafaranga menshi, ahubwo ugomba gushaka uzi kuyacunga neza. Umugabo iteka ugura ibintu bitari ngombwa  si uwo kwizerwa. Mu rugo, amafaranga afite uruhare runini mu mahoro y’abashakanye, bityo umugabo ushobora kubara, kwizigamira no gukoresha neza amafaranga aba ari uwo kubakana nawe.

9.Umugabo ushaka kuba mwiza kurusha uko ari: Hari abavuga ngo unyemere uko ndi, ariko burya umugabo mwiza , aba ashaka kuba mwiza kurenza uko ari.

10.Umugabo uhora ku ruhande rwawe: Iteka umugabo aba agomba kuba ku ruhande rw’uwo bashakanye ariko hari abahitamo gutandukira mu ruhame agahangana n’uwo bashakanye atamushyigikiye. Burya kabone n’ubwo waba uri mu makosa mu ruhame aba agomba kuba ku ruhande rwawe. Uwo ni we mugabo mwiza kuri wowe.

11.Umugabo ugira ishyaka kandi uharanira icyo ashaka kugeraho: Umugabo udafite ubushake bwo gukora ntashobora gutuma umugore agira ibyishimo. Umugabo mwiza ni ufata icyemezo akagikurikiza, agaharanira ibyo ashaka kandi ntagaragare nk’udafite imbaraga muri we.

Umugabo mwiza si uzana ibintu gusa, ahubwo ni uzana amahoro, urukundo, kwihangana, impuhwe, ubushake bwo gukora no kubaka ubuzima burambye hamwe n’umukunzi we cyangwa uwo bashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kaboyi yagarutse mu mupira w’amaguru w’abagore

Next Story

Dolly Parton yihanije abakomeje kuvuga ko yapfuye 

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop