Rurangiranwa mu iteramakofe Anthony Joshua agiye kurwana n’umurusiya ufite hafi metero ebyiri z’uburebure ;urwana n’inyamaswa z’inkazi zo mu bwoko bw’amadubu iyo ari gukora imyitozo ndetse akikubitisha inyundo yo mu bwoko bwa Kinubi zimena amabuye iyo ari gukora imyitoza ikomeza igice cy’inda.
Nyuma y’igihe kirenga umwaka adakandagira mu rurwaniro[Ring], Anthony Joshua ashobora kugaruka muri 2026 agahangana n’umurusiya Arslanbek Makhmudov, umwe mu barwanyi b’inkorokoro mu gice cy’abafite ibiro byinshi [heavyweight] ;uyu bivugwa ko yitoza arwana n’idubu ndetse agakubitwa n’inyundo ku nda nk’igice cy’imyitozo ikomeza umubiri.
Joshua, wigeze kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike, yaherukaga kurwana muri Nzeri 2024, aho yatsinzwe na Daniel Dubois mu buryo bukomeye – ibi byabaye ubwa kane atsindwa mu burwo bwikurikiranya.
Mu gihe cy’akaruhuko yamazemo amezi 12, yagiye kwivuriza inkovu ku kuboko , yizeye ko yazarwana na Tyson Fury mu mukino umaze igihe utegerejwe na benshi bise “Battle of Britain”.
Gusa, mbere y’iyo ntambara ikomeye, Joshua ategerejwe kongera kwigaragaza mu wundi mukino udakomeye cyane, maze Makhmudov akaba ari we bazahura mu ntangiriro za 2026.

Makhmudov, ureshya na metero 1.96, afite umubiri uteye ubwoba n’imyitozo idasanzwe – ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye arwana n’igikoko cy’idubu ndetse n’abantu be bamukubita inyundo ku nda ngo barushaho kumwongerera imbaraga.
Uyu murwanyi wari wagize intsinzi 18 zikurikirana (17 muri zo akazitsinda mu gace ka mbere ), yaje guhagarikwa na Agit Kabayel mu Ukuboza 2023 ndetse ibyiringiro bye byakomeje kugabanuka ubwo yatsindwaga na Guido Vianello muri Kanama 2024.
Makhmudov nawe yemeye ko hari ibiganiro yagiranye na Joshua ku rubuga rwa Instagram, aho Joshua yamubwiye ko naramuka atsindiye i Sheffield, bazarwana mu mwaka utaha.
Mu magambo ye ku TalkSport, Makhmudov yagize ati: “Ndizera ko nindamuka ntsinze, nzabona amahirwe meza. Kandi, ndabibabwira nkomeje, Joshua yambwiye kuri Instagram ko nindamuka ntsinze uyu mukino, tuzahura umwaka utaha, Inshallah.”
Ivomo : Talk Sports na Guardian .