Ubusanzwe hari ubwo ubaho wifuza ko wubahwa n’abandi bantu. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa ukwiriye kugendera kure.
Buri muntu wese aba akwiriye kubahwa ariko hari ubwo runaka agaragaza imico n’imyifatire runaka, bigatuma adakomeza kubahwa. Ntabwo ari uko biba bitewe n’uko ari umuntu mubi ahubwo biba bitewe n’uburyo abandi bamubona bigendanye n’uko bamwitwaraho, gusa akenshi ibyo bigutesha agaciro hari ubwo ubikora nta makuru ufite y’uko hari icyo birangiza.
Kubahwa bihera kubakwegereye , bigakura bikagera no ku bandi bantu. Nonese ni ibihe bintu byatuma wubahukwa cyane ? Soma iyi nkuru.
1.Kubahiriza ibyo wavuze: Wahamagaye umuntu umusezeranya ko urajya kumureba ariko burinze bwira utamugezeho cyangwa ngo umuhamagare. Impamvu ni iyihe rero. Kubera imirimo benshi barahuga cyane akibagirwa n’ibyavuzwe n’umunwa we bigatuma bamufata nk’umuntu uraho.
Niba ushaka gukomezanya icyubahiro abantu baguha n’uburyo bagufata ariko by’umwihariko abo mwegeranya, rinda isezerano ryawe ushake uburyo ritakwangizwa n’ubusa.
2.Kutemera amakosa: Burya nta we udakoze. Mu gihe wakosheje koko , kandi nawe ukaba ubizi neza ko amakosa ari ayawe, fata iya mbere uyemere. Uko kutayemera bizatuma ushyirwa hasi ndetse ubizi neza ko wakosheje agusuzugure kuko azaba abona utazi ibyo urimo.
Burya mu kazi ka we ka buri munsi abantu bibuka cyane uburyo witwaye mu gihe wari mu makosa. Iyo wagerageje kwiyumanganya rero bituma batangira kujya bakuryanira inzara.
3.Gabanya kugira umunwa muremure uvuga ku bandi: Ugasanga, umuntu araho, aravuga abandi bantu ntacyo yitayeho, Ntabwo azi neza ko ibyo arimo kuvuga bishobora gutuma abandi bahura n’ikibazo.
Iyo uvuga abandi bantu cyane ukagira n’amatiku kubo mukorana cyangwa mwegeranye bituma na bo bataguha agaciro ndetse bakagufata nka biri hanze. Nonese urumva ibi byatuma bakubaha ? Igisubizo ni OYA ! yanditse mu nyuguti nkuru.
4.Ntukwiriye kwiyitirira imirimo y’abandi: Hari ibyo abandi bakoze, ariko urabifata ukabyita ibyawe ukagira uti :”Uriya murimo ni njye wawukoze”. Ababizi baraguseka cyane wanatambuka bakajya bavuga ngo ‘ubwo yagiraga ngo bigende bite kwiyitirira ibitari ibye ?’. Ibyo rero bituma agaciro kawe gatakara.
5.Kutamenya aho uhagarukira: Ubusanzwe umuntu mwiza kandi uzi ubwenge aba agomba kumenya aho agarukira , akamenya kubaha imipaka ye n’abandi. Ibi bizamurinda kuvuga n’ibitamureba ndetse akita kuri we gusa no ku bye cyangwa ibyo abajijwe.
Umuntu wese ukunda kwita no kwiterera mu mata nk’isazi, ntabwo ahabwa icyubahiro muri rubanda kandi nyamara bigaragara ko agikwiriye.
6.Ntukwiriye kwiharira ikiganiro: Niba uziko neza ko ukunda kwiharira ikiganiro uziko ukunda kwiharira ikiganiro menya ko abo muri kumwe batabikunda. Si byiza rwose, gabanya kumva ko ari wowe uzi ibintu byinshi nibwo bazakomeza kugufata nk’umuhanga kandi uzi ubwenge.
7.Kwigira uwo utari we si byo: Hari ubwo usanga , umuntu yigize uwo atari we neza neza. Ugasanga arimo kwambara ibimurenze, arashaka kugendana n’abantu batari ku rwego rwe, muri make ugasanga ntabwo azi aho aherereye. Ayo ni amakosa , kuko aho kukubaha barakuvuga.
Twanditse iyi nkuru kugira ngo tugufashe kumenya ko atari byiza gushaka icyubahiro aho kitari. Ahubwo kora ibikwiriye uzubahwe na byo.
Isoko: Aconsciousrethink