Niba ufite umusore ukwitegereza , ukaba abona asa n’ugukunda, ita kuri ibi bintu 4 by’ingenzi uzahita umenya ko agukunda by’ukuri cyangwa ko nta rukundo agufitiye.
Umwe mu bo twaganiriye ubwo twakoraga iyi nkuru yaragize ati:”Ubu ndi umugore ariko njya nibuka mpura bwa mbere n’umusore wabaye umugabo wanjye. Uwo munsi ntabwo nzawibagirwa, iteka uko mwitegerezag , namubonagamo undi muntu kuko byatangiye mpereye ku byo yakoraga”.
Yakomeje agira ati:”Iyo umuntu agukunda urabona kandi ukabyibwira ariko rimwe na rimwe hari ubwo bigusaba ugufungura amaso kuko ushobora kwitiranya urukundo rwe n’ibisanzwe bikarangira utakaje urukundo rwawe”.
“Iteka iyo twavaga mu kazi, twabaga turi kumwe, maze twajya gutandukana akampepera n’amaboko yombi ari guseka neza , isura ye igasa neza niya Malaika y’umugabo, maze amaso yanjye agahindura ikirere bugacya kandi ari nijoro, yarambwira ngo nahejo maze nagera mu rugo sinjyame nkaguma nicaye ntegereje ko bucya ngo nsubire mukazi”.
“Ni we muntu watumaga ntasiba. Burya iyo uri kumwe n’ugukunda urabibona ariko nanone bisaba ubushishozi nk’ubwo nagize ubwo namubwira ko mukunda kubera uburyo nari maze igihe mbona anyitaho maze nkavuga uti’aho kumuhomba, reka mubwire ninshake nsebe”.
ESE NA WE UFITE UWO UBONA UGAKEKAKO AGUKUNDA ? DORE IBIZABIKWEREKA.
1.Atangira kujya agufasha mu mirimo imwe n’imwe utanabimusabye: Uwo muntu yakomeje atuganirira ati:”Kuri iyo ngingo rero, nabaga nicaye ndi mu kazi, nkabona araje arambwiye ati’mpa bya bintu mbikorere neza wowe ujye kuruhuka. Nkavuga uti ese ubwo boss nasanga natashye ntibiba ikibazo ? Ubwo nkahaguma , akabikora mureba mu maso, nkavuga ngo burya niko urukundo rumera.
Mbere iyo umusore agukunda, agukorera ibikorwa bitandukanye bizatuma uhora umwibuka kabone n’ubwo waba utabishaka cyangwa mutari kumwe.
2.Atangira kukugiraho gahunda ndende: “Uwo musore yatangiye kujya ambaza umubare w’amafaranga mpembwa, ayo nkoresha nayo nzigama, ubundi nisanga twatangiye kuzigamira hamwe”.
Burya umusore agukunda agusigira umwuga muri we, iteka iyo abonye amafaranga atekereza icyo murayamaza mwembi aho kuba yakwirebaho gusa.
3.Azifuza kugusohokana: “Si ukunsohokana, yari amaze kubigira akamenyero, amafaranga yendaga kumushiraho. Gusa ubu ndashimira Imana ko twamaze kubana”.
Umuntu ugukunda kandi uguhoza ku mutima iteka ahora muri wowe agutekereza kandi akumva mwasohokana mukaganira. Ubwo na we nubona uwawe witwara gutyo ,ntuzabe umwana cyangwa ngo wumve wamurushya, uzamutange umubwire uko umukunda nk’uko uwo watuganirije yabigenje.

Isoko: Theghanareport