InyaRwanda Ltd yatangije ishuri ritanga amasomo y’igihe gito mu gufata amashusho

October 8, 2025
by

InyaRwanda Art Studio yatangije amasomo y’igihe gito amara amezi atandatu akaba agenewe urubyiruko n’abandi bose bashaka kwiga no guhanga udushya mu bijyanye na Photography, Videography na Graphic Design.

InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda.com rikora ibijyanye no gufata amafoto, amashusho ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo. Iki kigo kimaze gutyaza ubumenyi bwa benshi mu bikorwa bitandukanye birimo Photography na Videography.

Ibyo babitekereje nyuma y’ubusabe bwa benshi, InyaRwanda Art Studio ku bufatanye na InyaRwanda.com bateguye amahugurwa ku bantu bose bifuza kuba intyoza muri Videography, Photography na Graphic Design, imyuga igezweho cyane muri iki gihe isi iyobowe n’ikoranabuhanga.

Amasomo azigishwa muri aya mezi atandatu ateguwe mu buryo bugezweho, akaba agamije gufasha umunyeshuri kugera ku rwego mpuzamahanga mu mikorere no kwinjira mu ruhando rw’umurimo wagutse mu mwuga wo gufata amashusho, amafoto no kubitunganya.

Umuntu wese wari ufite intumbero yo kwiga umwuga wo gufata amashusho n’amafoto no kubitunganya yamaze kubona igisubizo kuko InyaRwanda Ltd ibinyujije mu ishami ryayo ritunganya amashusho n’amafoto, InyaRwanda Art Studio, yamuzirikanye.

Iki kigo kiramenyesha abantu bose bifuza kwiga Multimedia ko cyabateguriye amasomo y’igihe cy’amezi atandatu. Kwiyandikisha byatangiye tariki ya 3 Ukwakira 2025.

Amasomo agabanyijemo ibyiciro bibiri: icyiciro cya mbere kigizwe n’amezi atatu aho abanyeshuri biga Theory and Practice, naho icyiciro cya kabiri kigizwe n’amezi atatu, kikaba kirimo Internship & Project-Based Learning.

Amasomo yigishwa ni ugufata amafoto, amashusho no kubitunganya ndetse na Graphic Design (Videography, Photography & Graphic Design). Ibisabwa kugira ngo wiyandikishe biboneka ku rubuga rw’iri shuri  artstudio.inyarwanda.com

Akarusho ni uko usoje amasomo muri InyaRwanda Art Studio ahabwa Certificate yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB).

Kwiga muri InyaRwanda Art Studio ntibigarukira mu kumva amasomo gusa, ahubwo ni uburyo buha umunyeshuri amahirwe yo gukora ibyo yiga mu buryo bwa kinyamwuga. Ibi bituma uwize muri iri shuri ahabwa ubunararibonye butuma ahangana ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Kuba ufite impano ntibihagije mu gihe utayibyaza umusaruro. Amasomo ya InyaRwanda Art Studio ni amahirwe adasanzwe yo gufasha umuntu wese uzi ko afite intumbero mu gufata amafoto, amashusho cyangwa gukora Graphic Design, kuvamo umunyamwuga.

Abaziga muri iri shuri basoza bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo, gushinga ibigo byabo by’ubuhanzi, cyangwa se bagakorana n’ibigo bitanga serivisi z’amafoto n’amashusho ndetse n’ibitangazamakuru bikomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kwiga muri InyaRwanda Art Studio ntako bisa. Ni intambwe ikomeye ku bantu bose bashaka kuzamura impano yabo no kuyihindura umwuga ushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Gana iri shuri, maze mu gihe gito utangire gukirigita ifaranga.

Ku bindi bisobanuro ku ishuri rya InyaRwanda Art Studio, wahamagara kuri telefone igendanwa 0735849460 cyangwa 0735849462, cyangwa ukabasanga aho bakorera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya La Bonne Address, etaje ya kabiri.

Gana InyaRwanda Art Studio uhabwe amasomo yo gufata amafoto n’amashusho mu gihe cy’amezi atandatu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Twamenye abegukanye igihembo cya Nobel 2025 mu gisata cy’ubutabire

Next Story

Trump yasubiye kuri TikTok

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop