Advertising

Zari Hassan yabwiye umugabo we ko agiye kumuharika

20/08/2024 06:18

Icyamamare Zari Hassan wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, yatangirije umugabo we ko agiye kwishakira undi mugabo.

Urugo n’umubano wa Zari Hassan n’umugabo we Shakib Cham Luutaya ntabwo byifashe neza kubera intambara zibera kuri Murandasi aho aba bombi batumvikana ku byo kuba Zari Hassan atumira uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz umugabo we atabizi.

Zari Hassan avuga ko aramutse ashaka guca inyuma Shakib yabikora kuko afite uburyo bwinshi ndetse ko aramutse ashaka no kwiyunga na Diamond Platnumz nabyo biba byaramaze kuba. Zari yasabye umugabo we guhagarika gukomeza guhangayika cyangwa ngo amuce inyuma yishakire undi mugabo.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassan yumvikanyemo avuga ko yiteguye gushaka umugabo wa Kabiri.Yavuze ko n’umugore abyemerewe kandi ko afite n’ubushobozi bwo kuba yabahaza.

Shakib ntakintu yigeze avuga kuri aya magambo.Zari Hassan usanzwe afite amafaranga, akunze kuvuga ko ari we wita ku mugabo we ndetse ko hagize undi mugore umutwara yakwirengera kumumenyera buri kimwe.

Ku rundi ruhande, Shakib avuga ko kugeza ubu atuye muri Uganda ariho iwabo , kubera akazi keza.

Zari Hassan yashakanye ndetse akundana n’abagabo batandukanye barimo uwamusigiye abana 3 n’imitungo nyuma yo gupfa na Diamond Platnumz babyaranye abana 2. Kugeza ubu ntabwo Zari Hassan yari yavuga ko atwitiye Shakib n’ubwo we avuga ko Zari yamaze gucura bityo ko badashobora kubyarana.

Previous Story

Zuchu ntagikeneye kuba umugore wa Diamond Platnumz

Next Story

Nkore iki ? : Nakunze umusore cyane mwimariramo mugejeje iwacu abonye dukize agira ubwoba ambwira ko atabona inkwano bazamuca aranyanga

Latest from Imyidagaduro

Go toTop