Cyusa Rutabayiro waguye muri Canada agiye gushyingurwa mu Rwanda

October 8, 2025
by

Landry Cyusa Rutabayiro umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30 wapfuye ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025 azize impanuka muri Canada. Umuryango we watangaje ko watangiye gahunda yo kumuzana kugira ngo ashyingurwe mu Rwanda.

Nyakwigendera wize muri Canada ndetse akabonayo akazi keza rwashenguye benshi, nyuma yo kumva uburyo yakoreye impanuka y’imodoka mu Ntara ya New Brunswick yerekeza i Québec.

Biteganyijwe ko umurambo wa Cyusa uzagezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha, aho raporo ya Polisi ya Canada ari yo izaherwaho mu gufata icyemezo cyo kumuzana no kumushyingura mu Gihugu cye, n’ubwo yari yarabonye Ubwenegihugu bwa Canada.

Umwe mu bo mu muryango we wa bugufi yavuze ko bagowe cyane no kwakira inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Cyusa, ariko ko ubu bashyize imbere guharanira ko umurambo we ugezwa mu Rwanda.

Yagize ati:”Kuzafata umurambo we bamaze gukora raporo ya polisi, bakawohereza i Montreal aho bazafatira indege. Iyo bamaze kumwohereza i Montreal ni bwo hatangira gukorwa impapuro. Ni ibintu bishobora gufata hagati y’iminsi irindwi n’icumi, ibyo ari byo byose ubwo ni mu cyumweru gitaha.”

Kubera ko Cyusa Rutabayiro yari afite Ubwenegihugu bwa Canada, itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko ari Umwenegihugu ukomoka i New Brunswick wakoze impanuka.

Amakuru atangwa n’abo mu muryango wa nyakwigendera avuga ko yari umuhanga cyane, akaba yarize amashuri makuru ndetse akaba yari umuntu uzira amakemwa muri Canada.

Harakekwa ko impanuka yatewe n’umunaniro, nk’uko raporo ya polisi ibivuga, ufitanye isano n’imbaraga yakoresheje yiga, cyane ko yari yararangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza inshuro ebyiri.

Umwe mu bo mu muryango wa Cyusa Rutabayiro yagize ati:“Yaragiye ibyo abandi biga mu myaka itanu abyiga mu myaka itatu, agira impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu no muri siyansi politiki icyarimwe, bahita bamuha akazi. Kubera ukuntu yitwaraga neza, bahita bamuha ibyangombwa, kandi ubu yari ateganya kuza gukorera mu Rwanda.”

Amakuru y’impanuka yaguyemo Rutabayiro yagarutsweho n’ibinyamakuru byo muri Canada. Ikinyamakuru CIMTCHAU cyatangaje ko imodoka yari atwaye yaguye mu manga ku muhanda wa 232 mu Mujyi wa Témiscouata-sur-le-Lac i Québec.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko inzego zishinzwe ubutabazi zatabajwe ahagana Saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu za mu gitondo (6:30) ku Cyumweru, ubwo imodoka ya nyakwigendera yasanzwe mu manga.

Cyusa yavanywe mu modoka akigezwa kwa muganga, aho bemeje ko yapfuye. Polisi ishinzwe iperereza ku mpanuka z’imodoka yageze ahabereye impanuka kugira ngo isuzume icyayiteye, maze yanzura ko byatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’umunaniro.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza isaha nyayo impanuka yabereye, ariko iperereza riracyakomeje na Polisi yo muri Québec.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kaitlan Collins ukorera CNN yagereranyije Trump na Barack Obama

Next Story

Kicukiro: Polisi yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop