Advertising

Lenna Stark arifuza kuba uwo abato bafatiraho urugero

17/08/2024 00:16

Umuhanzikazi Lenna Stark yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we nk’umuhanzikazi agaragazo ko imbere ye agomba kuzajya afatirwaho urugero n’abato.

Si kenshi abahanzikazi bakunze kwigaragaza cyane cyangwa ngo barambe muri muzika nkabasaza babo kuko ugerageje gutera intambwe hadaca kabiri adahagaraye.Ibi Lenna Stark abona ari imbogamizi zikomeye cyane kuri bo nk’abakobwa kuko bafite byinshi biba bibategereje harimo kuba abagore bagafata inshingano zo kurera n’ibindi, gusa ngo abona umuhate afite uzamugeza ku ntego zo kuwurambamo awukora nk’akazi.

“Ndifuza kuba umuhanzikazi abandi bigiraho by’umwihariko abakiri bato, bakamenya ko umukobwa nawe ashoboye kandi ko ibyo abandi bakora nawe yabikora.Muri muzika mporana indoto zidasanzwe ndetse nisezeranyije ko mu gihe nkiriho bizakunda”.

Lenna Stark uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘You are Enough’, avuga ko gukora cyane ari byo bizamufasha kurenga ibizitira bagenzi be.Ati:”Abakobwa bagenzi banjye benshi bahura n’imbogamzi zitandukanye bakava ku nzozi zabo ariko urukundo nkunda umuziki niryo ruzamfasha kugera ku ntego zanjye simbe nk’abandi kandi ndabizi nzabigeraho umunsi nugea”.

Uyu mukobwa w’Umunyarwanda ariko utuye Kampala, yakuze afatira icyitegererezo kuri Alan Walker. Ubwo yagarukaga ku gituma amukunda yagize ati:” Impamvu nakunze Alan Walker ni uburyo akoramo ibintu bye rwose.Muri muzika , Alan Walker ni umuntu witwara neza mu bandi kandi akubaha atitaye ku izina afite. Alan Walker na mukundiye cyane ku ndirimbo ye yise Faded”.

Lenna Stark nk’umuhanzikazi, abona akwiriye kuzaba nka Alan Walker by’umwihariko mu gufasha abandi bantu. Ati:”Buriya Alan Walker arafasha cyane na njye ngomba kuzabigeraho. Si ibyo  gusa na mukundiye , buriya uriya muhanzi agira ‘Imiziki’ icuranze kinyamwuga cyane ku buryo ariko kazi nifuza guha abankorera umuziki”.

Kugeza ubu , Lenna Stark akorera umuziki muri Kampala muri Uganda aho afashirizwa muri Er Records bakamukorera amajwi n’amashusho.

 

Previous Story

James Niyonkuru na Theo Bosebabireba bateguje indirimbo yibutsa abantu Theo wa kera

Next Story

Rema Namakula ni muntu ni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop