Ese ujya wibaza impamvu y’ako kobo gato kari uruhande rw’aho winjirizamo ‘Chrger’ ushaka gushyiramo umuriro ? Ako kobo ntabwo ari umutako cyangwa kugira ngo isohore umwuka nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Ni akobo gafite akamaro gakomeye ariko benshi mu batunze Telefone zigendanwa ntabwo bazi icyo kamaze. Benshi kandi batekereza ko ako kobo gafasha mu gusohora ‘Sim Card’ ariko nanone si ko bimeze , kuko agafasha mu gusohora Sim Card . kaboneka ahandi kuri Telefone kandi kagasaba agakoresho gato usunikisha.
Iyo ukitegereje , ushobora kugira ngo bagashyizeho bagamije kuyifasha gusa neza ariko siko bimeze. Ntabwo ari umutako ahubwo ako kobo , gakoreshwa nka ‘Mikorofone yo hasi yunganira iyo hejuru, kakaba gakoreshwa cyane mu gihe witabye umuntu.
Telefone ziri gusohoka muri iyi myaka, ntabwo zisohokana Mikoro imwe, ahubwo zisohokana n’izindi mikoro zifasha cyane mu gihe nyakuvuga ari mu rusaku kugira ngo uwo abwira abashe kumwumva kandi bahuze urugwiro.
Hari ubwo umuntu mwahanye gahunda aguhamagara ariko wajya kureba ugasanga uri ahantu hari umuyaga cyangwa aho utekereza ko nuvuga atarabasha kukumva neza, ariko byibuke neza, uwo mwanya uhita wegereza telefone yawe ku munwa mu gihe uri kuvuga kandi ukabikora uhegereza icyo gice cyo hasi.
Ibyo bisobanuye ko na we uzi neza ko aho hasi hari ikirabasha gutuma uvuga aka kumva ariko ntabwo witaga ku kumenya icyo ari cyo. Ako kobo gatuma ijwi ryawe riba riyunguruye neza kabone n’ubwo wowe uri mu muyaga cyangwa mu rusaku.
Haba telefone zihenze cyangwa izihendutse, zose ziba zifite utwo tuntu. Ibyo bituma telefone zose ngendanwa zihuza agaciro mu byerekeye gufata amajwi bigakorwa n’uruganda ruzikora mu rwego rwo gufasha abazikoresha.
Kumenya icyo iyo mikoro yo hasi ikora, bishobora gutuma wumva ko nuramuka uyangije uzaba uhombye byinshi. Hari ubwo uzumva umuntu akubwiye ngo “Ndimo guhamagara mugenzi wanjye ariko ntabwo arimo kunyumva”. Ikibazo akenshi aba ari iyo mikoro yunganira kuko niyo wowe uvugiraho.
Inganda zikora Telefone , zashyize ako kobo aho hasi kubera ko iyo uvuga niho ijwi ryawe riba rifatwa mu buryo bwiza cyane. Ikindi kandi iyo telefone ifite mikoro myinshi bituma ibasha kurwanya urusaku.
Iyo ufata amashusho ukoresheje telefone yawe, mikoro yo hasi, ifata amajwi yawe hanyuma iyo hejuru igafata amajwi yo hanze, sisitemu ifata amajwi ikanayatunganya muri iyo telefone niyo iyahuza neza.
Kugira ngo kandi ikomeze gukora neza, uba usabwa kujya uhasukura utagiyemo imbere, ukareba niba nta myanda irimo imbere cyangwa iruhande ukayihanaguza agatambara keza.
Niba amajwi yawe yumvikana nkari kuri, cyangwa urusaku rwo hanze rukaba rwinshi , menya ko iyo mikoro ishobora kuba yagize ikibazo. Niba wambaye agapfukamunwa gakuremo.


Isoko: Slashgear