Agaciro ka Bitcoin katumbagiye, imwe ihagaze 181,997,672 Rwf

October 5, 2025
by

Amafaranga akoreshwa kuri internet azwi nka Bitcoin akomeje kuzamuka mu gaciro ku buryo budasanzwe aho kuri iki Cyumweru, ku isoko ryo muri Aziya, agaciro kayo kari ku 181,997,672 Rwf.

Ni ubwa mbere iri faranga rigize agaciro kangana gutya kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka ryari munsi ya 101,360,000 Rwf.

Iri zamuka ryatumye agaciro k’amafaranga abitse muri Bitcoin kangana na miliyari ibihumbi 2,4 z’amadolari ya Amerika, ibintu bituma Bitcoin ifite agaciro gakomeye kurusha bimwe mu bigo bikomeye ku Isi nka Amazon.

Mu byumweru bitatu bishize gusa, Bitcoin yazamutse mu gaciro ku kigero kiri hejuru ya 35%. Abasesenguzi bavuga ko ikomeje kwitabirwa nk’uburyo bushya bwo kubika amafaranga ntate agaciro, nk’uko byakorwaga kuri zahabu mu bihe byashize.

Ibi biba cyane mu gihe abantu badafitiye icyizere amabanki kuko baba bumva ko bashobora guhomba amafaranga yabo mu gihe kizaza. Ugereranyije, ubu amagarama 28 ya zahabu ari kugura hafi 2.400$. Uyu mwaka zahabu yazamutseho 6%, mu gihe Bitcoin yo imaze kugera ku inshuro ebyiri z’agaciro yari ifite mu ntangiriro z’umwaka.

Nubwo bimeze bityo, abahanga mu by’ubukungu bagira inama abantu ko Bitcoin ishobora kugwa vuba kubera impinduka z’isoko. Mu mwaka ushize, yari yaguye igera munsi ya 20.000$ kubera ibibazo byabaye ku bigo bicuruza amafaranga ya “crypto.”

Bitcoin ikoreshwa n’abatari bake haba no mu Rwanda no hanze gusa nanone ikabamo abatubuzi batari bake bikavugwa ko ikorwa n’uwabanje kuyiga.

Benshi kandi umunsi ku munsi baribwa amafaranga yabo, bakabura ayo bashoye n’ayo bari bijejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

IBITEKEREZO ! Ese ni ngombwa ko umugabo ushaka kumenya ko umwana ari uwe abisabira umugore uburenganzira ?

Next Story

Musanze: Umusore na nyina bafatanywe udupfunyika 2.520 tw’urumogi

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop