Umuhanzi Celine Dion yongeye gutaramira abakunzi be kuva muri 2022 ataririmba. Celine Dion yari ahanzwe amaso muri Paris Olympics ubwo byafungurwaga ku mugaragaro kuri wa 26 Nyakanga 2024.
Celine Dion w’imyaka 56, yaririmbye ‘Hymn to love’ akurikiwe n’imbaga y’abantu bari bafite amatsiko yo kongera kumubona imbere yabo aririmba.Ni Celine Dion wanyawe wahanganaga n’ijwi rye ndetse n’irya Piano agira ngo bihure.
Celine Dion uzahajwe na Stiff Person Syndrome yaburiwe umuti n’urukingo yari yambaye ikanzu y’umweru igera hasi ku birenge.
Ubwo yagazaga niba ashobora kuzitabira ibi bitaramo, yirinze kugira icyo atangaza arashidikanya. Ati:”Ntabwo nasubiza ibyo kuko mu myaka 4 nahise nibwira ko ntazongera kujya ku rubyiniro ukundi. Si navuga ko niteguye cyangwa ko ntiteguye. Ubu ntabwo nahagarara imbere yawe ngo nkubwire ngo yego, mu mezi 4 ndabikora. Ntabwo mbizi. Umubiri wanjye uzambwira”.
Yakomeje agira ati:”Ku rundi ruhande ntabwo nshaka gutegereza , birankomereye ariko ndimo gukora cyane buri munsi gusa nta wamenya hari ubwo ejo hambera hafi cyane.Gusa hari ikintu kitazahagarara , ni ubushake , impano , inzozi no guhirimbanira”.
Celine Dion anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye gutaramira abakunzi be.Ati:”Ni iby’icyubahiro kuba nataramiye mu ibi birori, byangaruye mu Mijyi yanjye nkunda cyane”.
Yakomeje ashimira abayitabiriye bose agaruka ku butwari bagaragaje.