Advertising

Hari ibintu 7 umukobwa wese aba ashaka ku musore bakunda

07/23/24 9:1 AM

Mu gihe umukobwa n’umusore bari mu rukundo hari ibintu umukobwa aba ashaka ku musore uwo ariwe wese bakundana. Nubwo bimwe muri ibyo umukobwa atagaragaza ko abishaka ariko mu mutima no mu bitekerezo aba abishaka. Dore ibyo bintu.

  1. Kumusaba ko akubera umugore : Iyo umukobwa agukunda byanyabyo aba yifuza ko wamwambika impeta ya fiyansaye, akaba yazakubera umugore.
  2. Aba ashaka ko umubwira ko umukunda : Umukobwa ugukunda nawe aba yifuza ko wajya umubwira ijambo “Ndagukunda” cyangwa “I Love You” inshuro nyinshi, kuko iyo urimubwiye aba yumva koko akunzwe byanyabyo.
  3. Kumusohokana : Umukobwa wese aba yifuza ko umusore bakundana yamusohokana, gusa akenshi iyo abona utabikunda cyangwa utabifitiye ubushobozi ntabwo yabikubwira.
  4. Kumuha impano : Umukobwa aba yifuza ko umusore bakundana yamuha impano kabone niyo yaba akantu gato ariko akakabona. Ndetse guha impano abakobwa ni bimwe mu bintu bituma babibuka iteka ryose.
  5. Ku mujyana mu birori : Hari abakobwa bakunda ibirori ku buryo baba bumva ko ikirori cyose umusore agiyemo nawe yakibonekamo ndetse ari wowe umujyanye, ibyo bikaba byamushimisha cyane.
  6. Kutamugereranya na Ex wawe : Nta mukobwa numwe ujya wishimira ko umusore yamugereranya na Ex we, kuko aba yumva uri kumusuzugura ndetse rimwe na rimwe agatekereza ko ugikunda ex wawe kumurusha.
  7. Kumwerekana mu nshuti : Umukobwa wese ugukunda aba ashaka ko inshuti zawe zimumenya, ndetse kenshi yabona muri kumwe n’inshuti akaba yaza aho muri .

Abakobwa ni ibintu byinshi baba bashaka ko abasore bakundana babakorera ariko ibi ni ibyingenzi umukobwa wese ugukunda aba yifuza. Hafi yabyose biragaragaza ko umukobwa ugukunda aba yifuza ko yahora hafi yawe.

 

Previous Story

Ibintu 5 umugore ugukunda adashobora gukora

Next Story

Menya uko warwanya indwara y’umutwe udakira

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop