Abagore benshi bibaza uko bafatagabo babo kugirango bahore babiyumvamo ndetse no kuba bagira impungenge ko babaca inyuma biveho.
Ibi ni bimwe mu bintu by’ibanze byagufasha kwigarurira umutima w’umugabo wawe:
1. Kubaha umugabo: Mufate nk’umutware, umwereke ko agufatiye runini
2. Gucisha macye: Niba hari akabazo kabayeho mu rugo, ntugakunde kwisaza cyane ngo umwereke ko atagukira.
3. Kugira isuku ( mu rugo, by’umwihariko mu cyumba cy’uburiri): Ibi bizatuma umugabo wawe yumva akwishimiye kandi bimuhuze kuba yatekereza kuguca inyuma.
4. Kwita ku bana: Abagabo benshi n’ubwo batagaragariza abana urugwiro, ntibivuga ko batabakunda rwose. Ahubwo baba bashaka ko nyina w’abana yuzuza inshingano ze.
5. Kwambara ( umugore yikwije): Ibi byereka umugabo ko wiyubaha, umwubaha kandi umwubahisha bityo bigatuma akomeza kukwishimira.
6. Kwakira umugabo neza: igihe atashye, ukamenya ko agomba gukaraba, kugaburirwa n’ibindi bijyanye no kumwakira, ukamwitaho ndetse ukamwereka ko kuba atashye ubyishimiye cyane.
7. Guhora ucyeye: Gerageza guhora wambaye neza ni ukuvuga imyambaro imeshe inateye ipasi buri gihe, waba uri mu rugo, mu kazi n’ahandi hose.
8. Kumutekera: Umugore akwiye gutekera umugabo igihe yiriwe mu rugo kuko biri mubishimisha umugabo.
9. Kumuzanamo ibiganiro: Umugore niwe ugomba gufata iya mbere akaganiriza umugabo ku bintu bitandukanye, cyane ibyerekeranye n’urugo nyuma y’udukuru dusekeje.
10. Kwirinda kumutura umunabi: Umugore ntagomba kwereka umugabo ko abababaye mu gihe umugabo nta ruhare yabigizemo.
11. Kwita ku rugo: Umugore agomba kwita ku muryango we, ni ukuvuga abo mu rugo by’umwihariko.
12. Kwirinda kumubangamira: Umugore agomba kuba afite imico myiza, ni ukuvuga agerageza kwitwararika ku mico y’umugabo ngo atavaho amubangamira.
13. Kumuhesha ishema: Umugore agomba kubaha umugabo bidasubirwaho kandi akamuhesha ishema n’icyubahiro mu bandi.
Gusa ibi byose ntibikuraho ko buri mugore wese agira uko yubaka urugo rwe cyane ko n’abagabo badahuza imyitwarire.
Src: Our Store