Hari igihe benshi mu basore bumva ko kumenyana n’abakobwa benshi ari ishema, ndetse rimwe na rimwe ntibite ku ngaruka zabyo. Rero Dore zimwe muri izo ngaruka.
1. Bimara umwanya w’umusore: Kenshi iyo umusore aziranye n’abakobwa benshi, usanga umwanya we wose awuha abo bakobwa, bigatuma rimwe na rimwe abura umwanya wo gukora ibimufitiye inyungu.
2. Amafaranga y’umusore arahashirira : Abakobwa akenshi ni abantu bakunda kugira ibirori byinshi, bakunda gusohoka, kugura utuntu twiza, n’ibindi nkibyo. Kandi mu byukuri abo bakobwa muziranye ntihazaburamo nka 3 cyangwa 4 bazajya bakwaka amafaranga yo gukora ibyo bintu, kandi ugasanga nawe ntiwayabima.
3. Bikurura ubucyene bukabije : Akenshi abasore batinya guseba ndetse no kuba babanyuzamo ijijo, rero iyo umukobwa amwatse amafaranga aba yumva yahita ayamuha kugirango adaseba, ndetse usanga umwanya munini bawuha abo bakobwa, ku bwabo bakabura umwanya wo gushaka amafaranga.
4. Kwinenaguza akazi : Abasore baziranye n’abakobwa benshi baba bumva hari akazi batakora kugirango umwe my bakobwa baziranye atazababona. Ibyo nabyo bigakurura ubucyene bukabije.
5. Kuba umunyarugomo : Kenshi iyo uziranye n’abakobwa benshi, bigufasha no kugenda umenyana n’abandi bantu benshi, bityo ugasanga buri kirori cyose cyabaye wagitumiwemo, ariho hahandi hatangira kuvuka ibigare, urugomo nko kunywa itabi n’inzoga ndetse n’ibindi.
Src: Umunsi