Advertising

Lamine Yamal yaciye agahigo kari kamaze imyaka 66

07/15/24 8:1 AM

Umusore ukiri muto Lamine Yamal yakoze amateka yo kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi 11 ba banza mu kibuga ku mukino wa nyuma wa European Championship 2024 aca agahigo ka Pele ko mu 1958.

Nyuma yo kuzuza imyaka 17 y’amavuko, Lamine Yamal yashyizwe muri 11 bakinnye umukino wa nyuma ikipe ye ya Espanye ‘La Roja’ yakinnyemo n’Ubwongereza mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 rishyira ku wa 15.

Ibi byakozwe na Pele ufite inkomoko mu gihugu cya Brazil mu mwaka wo mu 1958 ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’abakinnyi 11 bagombaga gukina umukino wa nyuma ari muto ndetse akanawukina.Ni agahigo kamaze imyaka 66 karabuze uwo ngera ku gaca.

Ni agahigo uyu musore ukinira FC Barcelona aciye , kanamugira umukinnyi muto muri bagenzi be bakinnye Euro2024 uhereye ku mukino wa Mbere Espanye ‘La Roja’ yakinnyemo na Croatia . Uretse gukina kandi Yamal yabaye umukinnyi muto watsinze muri ½ cya European Championship 2024.

ESE WARUZIKO

Umukinnyi Lamine Yamal ntabwo yagombaga gukina iminota y’inyongera 30, ishyirwa ho nyuma yo kurangiza 90′ iteganywa byananiranye [ Extra time ] nk’uko amategeko y’Ubudage abiteganya ko umwana uri munsi y’imyaka 18 aba atagomba kurenza iminota 90 y’umukino. Ibi byatumye bashimira cyane Nico Williams na Mikel Oyarzabal batsinze , kuko ikipe ya Espanye ‘La Roja’ yari guhanwa iyo bongererwa iminota 30 ‘Extra Time’ Lamine akaguma mu kibuga.

Mu 1958 , Pele yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi afite imyaka 17 n’iminsi 249.

Previous Story

Espanye yaciye agahigo muri European Championship

Next Story

Ubufaransa: Abantu 4 bapfiriye mu birori by’isabukuru y’amavuko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop