Olympianstadion ni ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatse ahitwa Olympiapark Berlin mu Gihugu cy’Ubudage.Ni ikibuga cyashushyanyijwe [Cyahawe ishusho] n’uwitwa Werner March 1936 acyita ‘Summer Olympics’.Mu mikino yo mu mpeshyi cyakiraga , hajyagamo abantu ibihumbi 100.
Kuva muri 2004 , iki kibuga cya vugururwa cyahawe ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 74,475 ndetse iba Stade ya Kabiri nini mu gihugu cy’Ubudage yakira imikino mpuzamahanga. Olympiastadion Berlin, ni stade yemewe na UEFA.
Mu 1963 yakoreshwaga cyane mu mikino yo kwiruka, ndetse ikaba iwabo wa Hertha BSC cyangwa Hertha Berlin, ikipe yo muri iki gihugu.
Mu 1974, iyi Stade yakiriye imikino y’igikombe cy’Isi [FIFA World Cup] , iza kongera kwakira iyo mikino muri 2006 yavuguruwe ,iberaho imikino igera kuri Itandatu [6] harimo n’umukino wa nyuma [Final].
Kuva mu 1985, kuri Olympiastadion , yabereye imikino izwi nka DFB – Pokal, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage [German Football Association], buri mwaka akaba ariyo yakira imikino yanyuma.
Igikombe cya 2011 cy’abagore cyabereye kuri iyi Stade ndetse na 2015 habera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League.
Muri 2024, iyi Stade yakiriye imikino itandatu UEFA EURO 2024, harimo n’umukino wa nyuma.Mu myaka ya mbere , twagarutseho haraguru, uwakoze iyi Stade mu gishushanyo cyayo, yaje kuyongera mu myanya igera ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbo 110 haza kongerwamo ibindi bice igenda izamuka mu bushobozi na cyane ko nyuma y’intambara y’Isi ya Kabiri, ubwo hizihizwaga isabukuru y’amavuko y’umwamikazi ibirori byabereye muri iyo Stade Olympiastadion igiye kwakira umkino wa nyuma wa Euro2024.
Muri iyi mikino , iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 71. Uyu mukino ugiye kuberamo ugiye gutangira saa 21h00’.