Advertising

Dore uburyo bwiza bwo guhangana n’ibibazo mu rukundo

07/13/24 9:1 AM

Mu buzima bwose bwo mu rukundo, ibibazo n’ukutumvikana birashoboka. Gusa, uburyo bwo guhangana nabyo nicyo gituma umubano ukomeza kuba mwiza cyangwa ugakomera. Dore zimwe mu nzira zishobora kugufasha mu gukemura ibibazo mu rukundo:

1. Kuganira neza no gutega amatwi umwunganizi wawe :
Ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi ni ukuganira no gutega amatwi umukunzi wawe . Umva icyo mugenzi wawe avuga, umwereke ko ufite ubushake bwo kumva no gusobanukirwa ibitekerezo bye. Ibi bituma mwese mwumva ko mwubashywe kandi mwitaweho.

2. Kwishyira mu mwanya w’undi :
Gerageza kumva ibitekerezo n’amarangamutima y’umukunzi wawe. Kwishyira mu mwanya we bifasha gusobanukirwa impamvu y’ibikorwa bye cyangwa ibyo avuga. Ibi bishobora gutuma ubona ibisubizo by’ibibazo byanyu.

3. Kugabanya uburakari no kwirinda amagambo akomeretsa :
Mu gihe cyo kutumvikana, uburakari bushobora kukurenga,  ariko  ni byiza kugerageza kugabanya uburakari no kwirinda amagambo akomeretsa. Ibi bizabafasha gukomeza kurangwa n’ubwubahane no kubungabunga umubano  wanyu.

4. Gushakira umuti w’ikibazo hamwe :
Niba habayeho ikibazo, ni ngombwa gufatanya kugishakira umuti mwese. Ibi bivuze ko mwese mugomba kumva ko mufite uruhare mu gukemura ibibazo byanyu.

5. Kwiyemeza guhindura imyitwarire
Mu gihe habayeho ukutumvikana, ni byiza ko buri umwe yisuzuma akareba imyitwarire ye mibi yateje ikibazo. Niba ari ngombwa, mwiyemeze guhindura iyo myitwarire kugira ngo ikibazo kitazasubira.

6. Kwemera amakosa no gusaba imbabazi
Kwemera amakosa no gusaba imbabazi ni intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo. Iyo uzi ko wakoze ikosa, byemeza ko uciye bugufi kandi uharanira ko umubano wanyu wakomera.

Mu ncamake, gukemura ibibazo mu mubano bisaba ubufatanye, ubwumvikane, n’ubwubahane hagati y’abakundana. Kuganira , kwishyira mu mwanya w’undi, kwemera amakosa ukamenya gusaba imbabazi, no gushyira imbere urukundo n’ubwubahane, byose bituma umubano ukomeza kuba mwiza kandi ukomeye.

Previous Story

Kapiteni wa APR FC agize icyo atangaza nyuma yo gutsinda umukino wa Kabiri

Next Story

Dore ibyiza byo kunywa byibuza igikombe cy’amata n’umuneke buri munsi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop