Inda ziterwa abangavu zikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda, aho igipimo cyiyongereye kiva kuri 6.3% muri 2010 kigera kuri 7.3% muri 2015. Amakuru aheruka gutangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekana ko mu 2023, habaruwe 19,406 by’abakobwa b’ingimbi bafite imyaka 10-19 babyariye iwabo.
Hari bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Karongi twaganiriye ni mu ntara y’i Burengerazuba, bagaragaza ko kuba hakiri abangavu baterwa inda bituruka ku kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere kimwe n’ubushukanyi. Uru rubyiruko ruvuga ko ibi bigira ingaruka mu iterembere ryarwo n’iry’igihugu muri rusange.
Uwitonze Jeane avuga ko urubyiruko rwo mu mujyi ruba rusobanukiwe ubuzima bw’imyororokere gusubya abo mu cyaro, ko nabo baba bakwiriye gufashwa bakigishwa.
Yagize ati “ubuzima bw’imyororokere mu mujyi birashoboka ko baba babusobanukiwe ariko akenshi mu cyaro ntabwo tuba tuzi rwose. Ibituma iterambere ryacu ryangirika kandi aritwe mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza. Numva icyakorwa ari uko inzego zitandukanye zajya ziduteranyiriza hamwe zikaduhugura, ikindi nshobora kuba mbizi undi atabizi ariko twaba turi hamwe nabwo tugafatanya.”
Uwitwa Jean claude Nshimiyimana avuga ko urubyiruko rwo mu cyaro hari abatarasobanukirwa uko bakwiriye kwifata kandi hari abantu benshi babashuka bigakubitara ho ko batanafite amakuru ahagije kubijyanye n’ubuzima bw’imyororikere.
Yagize ati “Imyumvire iri mu rubyiruko cyane cyane abo mu cyaro hari abatarasobanukirwa neza uko bakwiriye kwifata. Baracyafite abantu benshi babashuka kandi badafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere. Icyakabiri bishobora guterwa n’imiryango bakuriramo ababyeyi bakaba badaha abana umwanya wo kuganira nabo, ku buryo amakuru bakenera bayakura kuri google no kubandi bantu bashoboaro kubashuka banababeshya.”
Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko hari gahunda iteganyijwe kubufatanye n’izindi nzego izatuma habaho kwigisha ubuzima bw’imyororokere ababyiruka.
Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi avuga ko ubuzima bw’imyororokere kubakibyiruka ari ikibazo kigomba kwitabwaho kandi ko hari gahunda yo gufatanya n’izindi nzego zirimo n’izubuzima, abangavu n’ingimbi bakigishwa.
Yagize ati “ikibazo cy’ubuzima by’umwirako, abatangiye kuba abangavu, ingimbi ku buzima bujyanye n’imyororokere ni ikibazo tuzi ko gikomeye, ndetse ku kibazo cy’urubyiruko ku gice cy’abakobwa baterwa inda bakirir batoya. Icyo nge ntekereza ku bantu bo mu cyaro, minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, natwe dufatanyije n’inzego z’igihugu z’urubyiruko, inama y’igihugu y’urubyiruko, urubyiruko rw’abakorera bushake ndetse n’abandi bafatanya bikorwa n’imiryango muzamahanga yose yita ku buzima. Dufite gahunda ikomeye yo kwigisha ku buzima bw’imyorokere, abana bose bakigishwa kandi no mu bigo by’amashuri ikageramo.”
Abangavu baterwa inda imburagihe bahura n’ingaruka nyinshi harimo kurwara indwara ya fisitile, eclampsia, n’ indwara ya endometritis. Baba bafite ibyago byinshi byo kubyara abana bafite ibiro bike cyane, kubyara imburagihe, ndetse n’umubare munini w’abana bavuka badafite ba se bazwi. Si ibyo gusa kuko abangavu baterwa inda imburagihe bakunze guhura n’ikibazo cy’ihungabana, kwiheba nyuma yo kubyara, guhangayika bakaba kandi bakunda kugira ubwoba bushobora gutuma baniyahura.