Advertising

The Same batatse ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda mu ndirimbo ‘Genda Urabanaga’ – VIDEO

06/13/24 16:1 PM

The Same ni itsinda ryo mu Karere ka Rubavu, risanzwe rikora umuziki.Aba basore basubiyemo indirimbo ‘Genda Urabanaga’ bavuga ko yari isanzwe aririmbwa n’abaturage bo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Rubavu bashimangira  ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.

‘Genda Urabanaga’ yasohowe na The Same kuri uyu wa 07 Kamena 2024, ikundwa n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari basanzwe bayizi na cyane ko The Same yahinduye umudiho wayo.

Mu gitero cya Mbere cy’iyi ndirimbo bagize bati:”Genda urabanaga , ingobyi yaguhetse nti gacike umujishi, genda urabanaga.Yitwa Rudasubwa , ni Intore Izirusha Intambwe , Genda urabanaga.Watubaniye neza , uduhesha agaciro , kwitwa Umunyarwanda ni ishema [Genda urabanaga], wadutoje kuba umwe , ndi Umunyarwanda ku isonga ! Genda urabanaga”.

Jay Fary umwe mu bagize The Same yemereye Umunsi.com, ko iyi ndirimbo bajya kuyikora babitewe n’uko bari bamaze igihe bayumvise mu bukwe ndetse no mu bindi birori bitandukanye bakayikunda.Jay Fary yavuze ko ngo mbere yo kuyikora babanje kujya gushaka mwe mu bagore bo mu Mirenge ikoresha iyi ndirimbo cyane, akabanza yabasubiriramo neza intero yayo n’amwe mu magambo arimo ubundi bakabona guhindura bimwe mu biyigize.

N’ubwo The Same basubiyemo iyi ndirimbo mu buryo bugezweho, hari undi musore witwa Martin Cov, nawe wo mu Karere ka Rubavu wayisubiyemo mbere yabo ,cyakora yemereye Umunsi.com ko ajya kuyisubiramo bwa kabiri yabanje gushaka amakuru nawe ngo akaza gusanga ari indirimbo yari isanzwe ikoreshwa n’abaturage ngo bigatuma atajya no kuyandikisha nk’umutungo we bwite kugira ngo atazayihuriraho n’abandi.

Aba basore bo mu Karere ka Rubavu bakomeje bavuga ibyiza by’u Rwanda , babishimangiza amashusho y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda , Ubukerarugendo n’abasuye u Rwanda.

The Same kandi yagarutse kuri gahunda za Leta zirimo ; Ubuvuzi kuri bose, Uburezi kuri bose, Imihanda yubatswe na Leta y’u Rwanda mu bice bitandukanye by’Igihugu, Kubaka imidugudu y’icyerekezo , guha abagore ijambo n’ibindi.

Iyi ndirimbo irata ibigwi by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bije nyuma y’aho Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , yemeje Kandidatire ya Paul Kagame nk’Umukandida watanzwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi.

The Same ni itsinda risanzwe rikorera umuziki mu Karere ka Rubavu , mu Ntara y’Iburengerazuba.’Urabagana’ ya The Same irimo amagambo y’Ikigoyi nk’uko byumvikana k’uyumva ‘Urabanaga’. Ni iya kabiri nyuma ya ‘Ndandambara’ nayo byavuzwe kenshi ko yakozwe n’Umunya-Rubavu uzwi nka Ndandambara Ikospide.

 

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

“Umugabo wanjye yatumye ntinya abagabo bose” ! Umuramyi Justina Syokau

Next Story

Nkuba Potter usobanura Filime yavuze imyato Rocky Kimomo na Junior Giti

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop