Advertising

Kwizera Jojea yageze mu Rwanda agira icyo atangaza

13/06/2024 08:37

Numero 22 w’Amavubi Kwizera Jojea, yatangaje ko ari ubwo mbere ageze mu Rwanda ndetse ko yishimiye kuzamenya byinshi ku mateka y’Igihugu yari yarabuze uko amenya.Uyu musore yatangaje ibi mu masaha y’Ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kamena rishyira ku wa 13 Kamena 2024.

Nyuma y’aho ikipe y’Igihugu Amavubi , itsindiye ikipe ya Lesotho, yakiriwe neza cyane n’Abafana b’u Rwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange baraye ku kibuga , bashaka kubona iyi kipe.Muri aba bakinnyi harimo abari bitezweho kuhagera cyakora hari n’abandi byari bizwi ko batarahagera kubera imikino y’amakipe basanzwe bakinamo.

Mu bakinnyi byari byitezwe ko batagera mu Rwanda , harimo na Kwizera Jojea wagombaga guhita ajya mu ikipe ye cyakora aza gukora itandukaniro ahitamo kuza mu Rwanda.Nyuma yo kuhagera uyu musore yaganiriye n’itangazamakuru bamubaza byinshi nk’umusore wari ugeze bwa mbere mu Rwanda.

Mu rurimi rw’Icyongereza cyinshi yagize ati:”Twakiriwe neza cyane, nagize ibihe byiza n’abantu nasanze mu by’ukuri biratangaje cyane kuko nabonye ibirenze ibyo nateganyaga”. Yakomeje agira ati:”Ni ubwa mbere ngeze i Kigali , nabonye ibintu byose bidasanzwe, natangiye kubibonera mu ndege , mbese si njye urota bukeye nkajya gutembera ahantu hose”.

Kwizera yavuze ko mu byo agomba kwiga ku ikubitiro harimo , amateka y’u Rwanda, umuco ndetse n’ibindi ahamya yahombye ubwo yari hanze.Yagaragaje ko ubwo batsindwaga na Benin, yabonye ko hari icyo agomba gukora kugira ngo afashe ikipe ye gutsinda Lesotho kandi ngo yabigezeho bimuha ibyishimo kuba aho yafashije Amavubi nk’ikipe y’iwabo.

Uyu musore yahamije ko mu Rwanda ariho iwabo kubera ko Se umubyara ari Umunyarwanda bityo ko ariyo mpamvu nawe ari mu Rwanda.Ati:”Kwizera Jojea ni umusore usanzwe ndetse iwacu ni hano, papa ni Umunyarwanda niyo mpamvu rero nanjye ndaha”.

Amavubi yakiriwe nyuma y’imikino ibiri yakiniye hanze y’u Rwanda harimo , uwo bakinnye na Benin bagatsindwa igitego 1 ; 0 , n’uwo bakinnye na Lesotho bagatsinda kimwe k’ubusa cya Kwizera Jojea

Previous Story

Perezida wa Congo yasabye ingabo ze gutera u Rwanda zikarwomeka ku gihugu cye

Next Story

Rihanna yatangaje ibidasanzwe kuri Album ye

Latest from Imikino

Go toTop