Ku kigo Nderabuzima cya kabarore mu karere ka Gatsibo haravugwa umugore wahekaga igipupe akigira umubyeyi waje gukingiza umwana agamije kwiba bagenzi be.
Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo humvikanye inkuru yuyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 35byagaragaye kuri iki kigonderabuzima ariko abantu bakavuga ko Atari ubwa mbere yari ahaje ahubwo yibazwagaho byinshi.
Bamwe mu baturage bavugako baje kumuvumbura ko agamije kujya abiba amatelefoni niko kumuhururzia ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima.
Umwe murabo yabwiye BTN ati:“Uriya mu mama, ubushize twaje gukingiza, tugeze aha,umudamu twari twicaranye abura telefoni. Abuze telefoni baba arinjye basaka we yagiye”.
Akomeza ati “Bwa kabiri nabwo umu mama twari twicaranye nawe abura telefoni. Ndavuga ngo umuntu uhora wiba aha namubonye, ndamukurirkira , ngeze hanze nabwo ndamubura. Mu gitondo noneho aza imbere yange, mbona ya sura ndayizi, ndamubaza ngo mbese mada,(madamu), umwana wawe angina gute ko duhora duhurira aha, waje gukingiza , arambwira ngo uwanjye ni agahinja , ndamubwira ngo ntaribi sinzi ukuntu yarebye hieya , nkoraho nkozeho numve sinzi ukuntu, njya kubwira mu ganga ngo uriya ni wamubyeyi uhora utwiba, amugaruye atwikuruye dusanga ni igipupe.”
Bamwe mu baturage bari baribwe telefoni n’uyu mugore , bavuze ko “yamwemereye ko yayibye maze akemera no kumwishyura amafaranga ibimbi 100rwf.”
Usibye kuba abaturage bavuga ko uyu mugore yabibaga telefoni bavuga ko bari bafite impungenge ko yanabiba abana babo ariyompamvu icyifuzo cyabo bifuza ko uyu mugore yakurikiranywa mu matgeko.
Umwe ati “ Biranakabije biteye nagahinda cyane . yasebeje ababyeyi, uriya mama , bamukurikirane pe.”
Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Kabarore , Gatsinzi Francois , yemeje ko uyu muturage yigiraga nkuje gukingiza ahubwo agamije kwiba abaturage.
Ati” byagaragara ko iyo abadamu azaga gukingiza , wasangaga akenshi ataka ko yabuze telefoni. Bitewe nuko twashyizeho ingamba , twagerageje kumenya umuntu ushobora kuba atwara izo telefoni, niho haje kugaragara ko uriya mubyeyi yaje ahetse igipupe, afite gahunda yo kwiba amatelefoni y’ababyeyi.
Uyu mugore akimara gutabwa muribyombi yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Kabarore kugira ngo akurikiranywe n’ubutabera.
Isoko: Umuseke