RUSIZI: Umusore w’imyaka 24 yabenzwe n’umukobwa yakundaga ahitamo kwimanika

04/05/2024 16:58

Umusore witwa Ishimwe Ramazani wo mu Karere ka Rusizi arakekwaho kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa yakundaga cyane.

Ibi byabereye mu Karere ka Rusizi , mu Ntara y’Iburengerazuba, aho amakuru yavuze ko uyu musore yari afite imyaka 24 y’amavuko.Umurambo w’uyu mugore Ishimwe Ramazani wasanzwe umanitse mu mugozi yapfuye, akaba yasize yanditse urwandiko rw’uko yazize umukobwa yakunze avuga ko “Kubengwa n’uwo mukobwa bingana no gupfa”.

Uyu mukobwa yavuze ko yakundaga cyane uwo mukobwa akaba yari yaramaze kumwereka se gusa ngo uwo mukobwa akaba afite undi musore yakunze uba i Kigali.Gukunda uyu mukobwa nibyo byatumye yiyahura kugira ngo abone amahoro.

URWANDIKO YANDITSE RUGIRA RUTI.

“Ese kuki urukundo ari urusobe rw’ibintu buri gihe bidasobanutse ngewe. Kuki ibyo ndukurikiramo ntabyo mbona.Ese kuki mporana amahirwe mabi.Ubuzima bwisubiramo , si nkishoboye kubwakira no kububamo.Ngiye kwiyahura wenda nabona amahoro asesuye kuko mu nkundo siho habonerwa amahoro kuba wanyanga , bingana no gupfa. BLANDINE MPARARO.

Umunsi tuva kwa Data nishimiye ko twagiyeyo”.

Umusore bivugwa ko yiyahuye azira urukundo yakunze umukobwa yari yareretse se. Photo/Viral
Umusore bivugwa ko yiyahuye azira urukundo yakunze umukobwa yari yareretse se

https://twitter.com/lyvine_rwanda/status/1786746367538344374?t=onAZAqCPllk3Ik49TCGSLQ&s=19

Previous Story

Uko Imyiteguro y’ikipe y’Igihugu imeze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Next Story

APR BBC yihereranye US Monastir mu mikino ya BAL

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop