Abageni bahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gutegura ubukwe buhenze buhagaze Miliyoni 34 RWF ariko mu bashyitsi bari biteze hakabura n’umwe uhakandagiza ikirenge.
Uyu muryango wakoze uko ushoboye utumira inshuti n’imiryango, abagera kuri 88 b’abashyitsi aba aribo bemeza ko bazaboneka ahangombaga kubera ubukwe.Nyuma yo kumenya uyu mubare w’abashyitsi, abageni bakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishe imiryango yabo bakoresha amafaranga angana na Miliyoni 34,357,500 y’Amafaranga y’u Rwanda muri ubu kwe.
Muri uko kwitegura kutagira uko gusa, imitako myiza, ibyo kunywa bihenze , ibyo kunywa bidasanzwe, nta muntu n’umwe wahakandagiye nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe n’uwitwa Grayanxiet wayasangije abantu kuri TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Muri aya mashusho barengejeho amagambo agira ati:” Abashyitsi 88 bemeye kuza ariko ntana 40 bahagaragaye”.Bamwe mu batanze ibitekerezo bagaragaje ko abantu babaye babi, umwe yagize ati:” Umuntu nakwereka uwariwe wanyawe bwa mbere, uzahite ufatiraho”.
Abandi bantu bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyahinduye abantu benshi cyane , aha bashaka kwerekana ko kwanga kuza byaturutse ku kwihugiraho cyangwa gutinya kwandura.