Advertising

Umujyi wa Goma wahagaritse ibikorwa byo gusenga

02/15/24 13:1 PM

Umuyobozi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru  Kapend Kamand Faustin  yatangaje ko abanyamadini bose baturuka imihanda yose bajya gusenga ko bitemewe kubera impamvu z’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ibi byanyujijwe mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024.

 

Iri tangazo rigira riti:”Abayobozi b’amadini bafite abayoboke basengera ahantu hatandukanye  , kubera impamvu z’umutekano  igikorwa gihagaritswe kugeza hatanzwe andi mabwiriza”.Ubuyobozi bwa Goma bushimangira ko ntawemerewe kuzamuka umusozi uwari wo wese agiye gusenga nyuma yo kumva iri tangazo.

 

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakomeje kubera intambara ikomeye ,aho FARDC, ifatanyije n’umutwe wa FDLR , SADC , Ingabo z’u Burundi  na Wazalendo barimo kurwana na M23 .Bivugwa ko inzira iva Sake nk’agace kagaburirwa Umujyi wa Goma, iva i Minova , Masisi n’ahandi ko izo nzira zose  zifunze kuburyo bigoye ko hari uwava Goma ajya muri ibyo bice.

 

Previous Story

Umwana w’umuhungu yagiye mu mwanya wa Se wapfuye yifuriza nyina St Valantin

Next Story

Afurika y’Epfo yemeje urupfu rw’abasirikare bayo mubo yohereje muri DR Congo

Latest from HANZE

Go toTop