Advertising

Dore amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose

11/13/23 20:1 PM

Rimwe narimwe hari ubwo umuntu arakara ugasanga umugabo n’umugore mwarakaranije ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje. Ku mugore rero Kenshi harigihe ahubutse akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo abaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye.

 

DORE AMAGAMBO UDAKWIYE KUBWIRA UMUGABO WAWE UKO YABA YAKURAKAJE KOSE;

 

 

1.Ibyo nibyo ushoboye gusa

 

Ayo magambo Asheboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ninko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko babasha bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero kumubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora kukubaza.

 

 

2.Nta narimwe unyumva

 

Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.

 

 

3.Ninjye ukora byose

 

Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye, rero ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

 

 

4.Ufite ikihe kibazo

 

5.Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva nkaho uri kumubwira ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

 

 

6.Nacyo nabo ntari kumwe nawe

 

 

Kubwira umugabo wawe ko ushobora ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe rero cunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

 

 

7.Byose ni amakosa yawe

 

Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe Kandi nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kubwira umugabo wawe.

 

 

8.Shaka ibindi ukora aho kumbwira nabi

 

Umugabo wawe Hari ubwo akubwira nabi kuko akwitaho mu byiza no mu bibi rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo umubwira amagambo nkayo bishobora gutuma arakara ugasanga bibyaye ibibazo hagati yanyu mu mubano wanyu.

 

 

 

 

 

 

Source: fleeklooded.com

Previous Story

Yavukanye ururimi runini ! Umugabo n’umugore batewe impungenge n’umwana wabo wavutse adasanzwe

Next Story

Amafaranga yo gufasha Mr Ibu barikuyarwaniramo ! Umuhungu wa Mr Ibu yavuze ko ariwe ushinzwe aya mafaranga mu gihe umugore we ngo yayahejwemo

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop