Mami Deb yatangaje byinshi ku rugo rwe, ashimangira n’uburyo akoresha iyo arimo kwita ku mugabo we harimo no kumwuhagira umubiri wose nka kimwe mu gikomeza umubano wabo n’urugo rwabo.
Uwo mugore Mami Deb usanzwe amenyerewe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Uganda, yatumye benshi bibaza niba ari urukundo akunda umugabo we Michael Cleave cyangwa niba ari ibiganiro bishirira mu mpaka no kuba yashakaga gutanga impanuro gusa.
Mami Deb na Cleave Michael bashakanye muri 2024 mu bukwe budasanzwe bwabereye ku Kirwa cya Maldives muri 2024 bisobanuye ko kugeza imyaka ibiri ishize barushinze.
Mu kiganiro Mami aheruka gukorana n’itangamakuru niho yavugiye uburyo akoresha umwanya we mu kwita ku mugabo we ndetse ngo agakora n’ibirenze benshi badatekereza ngo bahe agaciro.
Yagize ati:”Ndi mu rukundo n’umugabo wanjye kandi ndamwishimiye cyane. Ndamwuhagira iteka iyo ndi mu rugo, ndamunanura (Umugongo), kandi bituma umubano wacu ukomeza gukura neza”.
Mami Deb yasobanuye ko ibyo bikorwa ari ingenzi cyane kuko bikuza urushako rwabo rugatera imbere kuko ngo bituma habaho kwihuza gukomeye kw’imitima yabo binyuze mu byo amukorera.
Bamwe bavuga ko ibyo Deb akora ari byiza kuko byongera urukundo na cyane ko ngo byereka umugabo ko umugore we ahari ku bwa buri kimwe bityo na we agakomeza ku mwiyumvamo.