advertising

Advertising

U Rwanda rwamaganye ibihano byafitiwe RDF byahengamiye uruhande rumwe

3 weeks ago

Leta y’u Rwanda yashyize hanze itangazo, igaragaza ko ibyo bihano byibasira uruhande rumwe kandi ntibigaragaze ikibazo nyamukuru kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirengagije indege zitagira abapilote (Drones), za Leta ya Congo, zakomeje kwataka abaturage zirenze ku masezerano yari yasinywe hagati y’impande zombi ahubwo ibyo bihano bikarebo z’u Rwanda. Muri iryo Tangazo kandi Leta y’u Rwanda yanditse ati:”Kurinda Igihugu cyacu , ni ikimenyetso cy’icyubahiro ingabo z’u Rwanda ‘Rwanda Defense Force’ zikorana ishema“.

U Rwanda rwemeza ko ubufatanye bw’ingabo za Congo, Abacancuro,Wazalendo, FDLR  n’abandi bafatanyije  ari byo bituma amahoro atagerwaho rwibutsa ko kandi DRC yiyemeje muri Washington Accords guhagarika burundu ubufasha bwayo na  FDLR, ariko akaba ari ntacyo yakoze ngo ishyire mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Muri iryo tangazo, Leta y’u Rwanda, yemeje ko izitandukanya nabyo mu gihe na Leta ya Congo yakora uruhare rwayo nk’uko biri muri ayo masezerano impande zombi zasinye.

KANDA HANO USOME ITANGAZO RIRAMBUYE

 

Author

Ads

ad

Previous Story

Amerika yafatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bane

Next Story

“Umukobwa we azakora ibirenze ! Umusore yahagaritse ubukwe nyuma y’aho Mabukwe we amubwiriye nabi mu ruhame 

Latest from Inkuru Nyamukuru

Senegal yambuwe igikombe cya Afurika

Nk’uko byatangajwe na Federation y’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , ikipe ya Senegal yambuwe igikombe cya Afurika cya 2025 iterwa mpaga y’ibitego 3:0 gihabwa
Go toTop