advertising

Advertising

Imbuga nkoranyambaga muri Gabon zahagaritswe kubera amakuru y’ibihuha

by February 18, 2026
6 hours ago

Urwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Gabon, ruzwi nka High Authority for Communication (HAC), rwatangaje ko imbuga nkoranyambaga zahagaritswe mu gihugu hose kugeza igihe kitazwi. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha n’ibishobora guteza umutekano muke.

Mu itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo ku wa 17 Gashyantare 2026, HAC yavuze ko hari amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ashobora guteza amakimbirane n’amacakubiri mu baturage. Yagaragaje ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano n’ubumwe bw’igihugu.

Mu mpamvu zatanzwe harimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma, ihohotera rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no gutangaza amakuru bwite y’abantu hatabanje kubiherewa uburenganzira. Umuvugizi wa HAC, Jean-Claude Mendome, yavuze ko hari igenzura rikomeje gukorwa ariko ntiyatangaje urutonde rwose rw’imbuga zahagaritswe.

Icyakora, imbuga zikoreshwa cyane muri Gabon zirimo Facebook, WhatsApp na TikTok ni zo zavuzwe cyane mu zagize ibibazo by’imikorere nyuma y’iri tangazo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Gabon iyobowe na Brice Oligui Nguema, wagiye ku butegetsi nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu 2023 mbere yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu umwaka ushize. Kuva icyo gihe igihugu cyagiye gihura n’ibibazo birimo imyigaragambyo y’abarimu n’abakozi ba leta basaba kongererwa imishahara no kunoza imibereho yabo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, Agence France-Presse (AFP), byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hari imbuga nka Facebook na TikTok zatangiye kugira ibibazo byo kudakora neza, bigatuma abazikoresha batabasha kuzigeraho byoroshye.

Abacuruzi bakorera kuri interineti batangaje ko iki cyemezo kizabagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane abishingikiriza ku mbuga nkoranyambaga mu kwamamaza no kugurisha ibicuruzwa. Bavuga ko guhagarika izi mbuga bishobora kubateza ibihombo no guhungabanya ubucuruzi bwabo, mu gihe bategereje ko ubuyobozi butangaza igihe izo serivisi zizongera gufungurwa.

Author

Ads

ad

Previous Story

Muri Polonye musenyeri arashinjwa kudatangira amakuru kugihe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’abapadiri bo muri diyosezi ye

Next Story

Vatikani yanze kwitabira Inama y’Amahoro yatumiwemo na Trump

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop