advertising

Advertising

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

by February 12, 2026
2 hours ago

Umukinnyi wa filimi nyarwanda Kalisa Ernest, uzwi nka Samusure, yasesekaye i Kigali yakiranwa ibyishimo n’inshuti, abavandimwe ndetse n’abakunzi be.

Agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ari muri Mozambique, aho yari yaragiye akurikira ibibazo by’amadeni byari byatumye ava mu gihugu mu 2022. Icyo gihe yari yitabaje abantu abasaba ubufasha kugira ngo abone uko yishyura ibyo yaregwagamo no kongera gutaha mu rwamubyaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026, nibwo indege yamugejeje ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali. Yakiriwe n’imbaga y’abantu barimo abakinnyi bakoranye muri filimi ye “Makuta”, bari bambaye imipira imugaragarizaho ko bamwishimiye, hamwe n’itangazamakuru n’abafana be.

Mu butumwa bwe bwa mbere ageze mu Rwanda, Samusure yagaragaje ko umutima we wuzuye ishimwe. Yavuze ko ashimira Imana ndetse n’abantu bose bamubereye inkunga mu bihe bikomeye yanyuzemo. Yagaragaje ko gufata icyemezo cyo gusaba ubufasha atari ibintu byoroshye, ariko byamubereye intambwe yo kongera guhaguruka.

Yashimangiye kandi ko n’ubwo umuntu yaba ari heza gute mu mahanga, iwabo hadasimburwa. Yavuze ko kugaruka mu gihugu cye no kwakirwa n’abo asanzwe azi ari iby’agaciro gakomeye kuri we.

Mu 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Ibi byiyongereye ku ideni yari asanzwe yemera, bituma umwenda wose urenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Abafana n’inshuti ze bagize uruhare rukomeye mu kumufasha gukemura ibyo bibazo, bamwoherereza inkunga zitandukanye. Ubu avuga ko byinshi mu bibazo bye yamaze kubishyira ku murongo kandi yiteguye kongera gukora umwuga we wa filimi, asusurutsa abakunzi b’ibihangano bye nk’uko byahoze.

Mu bashimiwe ku mugaragaro harimo Habyarimana Charles wamuhaye izina rya Samusure, Niyonizera Judith, Me Bayisabe Irene n’abandi benshi barimo n’abamufashije bari mu mahanga no mu Rwanda.

Author

Ads

ad

Previous Story

Zeo Trap yavuze ko anyotewe no kuzataramira mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

Next Story

Muneza Christopher yagaragaje uko yakiriye amagambo ya Marina

Latest from Cinema

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop