advertising

Advertising

Uwahanuriye ibinyoma Bushali yahanuriye na Bruce Melody

2 hours ago

Umukozi w’Imana Prophet Akimu yahanuriye Bruce Melodie ko azaba umuhanzi wa mbere ku Isi ndetse akagira Televiziyo ye bwite i Kigali n’imodoka zizitwa Melodie Transport. Ibi byabaye ubwo bahuriraga mu kiganiro cy’imbonankubone.

Ubwo Bruce Melody na Bushali bari bari kuganirira muri icyo kiganiro cyatambutse kuri (TikTok), nibwo uyu mukozi w’Imana yaje ahabasanga. Ubwo uyu mu rapper yamucaga iryera, yahise atangira kumubaza impamvu yamuhanuriye ibinyoma bisa. Ni nyuma y’uko ku wa kabiri w’icyumweru gishize, uyu mukozi w’Imana yari yahanuriye Bushali ko azakorana indirimbo na Jason Derulo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Bushali yanakomeje  amubwira ko yanagerageje kwandikira imeli umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo ariko ko na nubu nta n’akanunu kagaragaza ko azayisubiza. Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma yo gusengerwa na Prophet akimu agakizwa, ariko ko atangiye gukemanga iyo mana asenga.

Prophet Akim yakomereje kuri Bruce Melody amuhanurira ko azaba umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku Isi hose. Gusa nyuma yo gutambutsa ubu buhanuzi, abenshi bari bari kuri iyi live bahise bibaza niba ari kubikoreshwa n’umwuka cyangwa ari umubiri n’ubufana bumwuzuyemo.

Iyi ntumwa y’Imana nk’uko abyiyita yakomeje avuga ko ari we wa Mbere mu Rwanda ndetse ko abamugirira ishyari bose ntacyo bazamutwara kuko Imana yamuhaye umugisha mwinshi ndetse ntawabasha kuwumuvutsa.

Yakomeje anagaragaza ko rwose nubwo ari gukorana n’umuhanzi Diamond Platinum, ariko ko mu minsi iri imbere Diamond azaba ari umwana imbere ya Bruce Melody. Yakomeje avuga  ko hagiye kubakwa Televiziyo i Kigali izaba yitwa Melody TV ndetse n’imodoka zizaba zitwa Melody Transport zizajya zitwara abantu.

Bruce Melody yahise abwira abantu bari bari kuri iyo live ko ibyo Akimu amuhanuriye nawe yabiririmbye mu ndirimbo yise ‘Umugisha’. Gusa anavuga ko yizerera mu gukora cyane kurusha ubuhanuzi kandi ko gospel idakwiriye kugereranywa na maji.

Yanagiriye inama abantu ababwira ko bakwiriye kujya bizerera mu mirimo y’amaboko yabo aho kwirirwa bicaye ngo bategereje ibyo Imana izaza kubakorera. Yagize ati “Imana irakora ariko jya ukora cyane”

Iyi live yaraye ikorewe kuri tiktok yari yahuriyemo ibyamamare bimenyerewe muri muzika ndetse no mu gukoresha imbuga nkoranyambaga nka godfather, Bruce Melody, Ama g The Black, Gisa cy’inganzo n’abandi.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

IBIBANZA BIGURISHWA ! Igurire ibibanza byiza kuri make muri Bugesera

Next Story

Elon Musk ntakozwa ibyo gukoresha Lupita Nyong’o muri filme nshya yitwa Odyssey

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop