advertising

Advertising

Elon Musk ntakozwa ibyo gukoresha Lupita Nyong’o muri filme nshya yitwa Odyssey

2 hours ago

Uyu mu gwiza-tunga wa mbere ku isi kugeza ubu, yanenze bikomeye cyane umuhanga mu byo gutunganya filme wanatwaye igihembo cya oscal Christopher Nolan avuga kumugaragaro ko yatakaje ubunyamwuga bwe.

Musk yavuze ibi ku bw’igitekerezo cya kwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko umukinnyi wa filme w’umunya Kenya Lupita Nyong’o ashobora kuzifashishwa na Christopher Nolan muri filme yiswe odyssey ari gutegura izajya hanze taliki 17 Nyakanga 2026.

Odyssey ni filime nshya ya Hollywood iri gukorwa iyobowe na Christopher Nolan, ishingiye ku nkuru ya cyera y’Abagiriki yanditswe n’umuhanga wabayeho mu mateka y’ubugiriki Homer ivuga ku rugendo rurerure rw’intwari Odysseus, wari uvuye mu ntambara ya Troy asubira mu gihugu cye cya Ithaca, aho niho yahuraga  n’ingorane zitandukanye zirimo imana, ibigeragezo n’intambara.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa x, bugaragaramo kutishimira ko umukinnyi w’umwirabura yakina mu mwanya wa Helen. Uyu umugore uzwi nka Helen of Troy, avugwaho ko yari afite uburanga budasanzwe mu mateka yabagiriki ndetse ni nawe watumye intambara ya troy iba.

Elon Musk we ntiyumva ukuntu umukinnyi w’umwirabura yakina mu mwanya w’uvugwa mu mateka ko yari Umugerekikazi. Yemera ko amateka akwiye gukurikizwa uko ari aho kuvanga amateka. Ibi nibyo byatumye yandika kuri X ati “Chris Nolan yatakaje ubunyamwuga bwe.”

Ibi byanakuruye impaka z’urudaca ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abashyigikiye ko amateka yasubirwamo uko ari ndetse ko akwiye kugumana umwimerere wayo,  abandi bakavuga ko amateka akwiye guhuzwa n’isi tugezemo ndetse ko kuba umw’irabura yakina muri iyi filme ntacyo byaba bitwaye.

Amakuru avuga ko mu guhitamo uyu mukinnyi Nyong’o, byatewe n’ukuntu yitwaye muri filme yakinnyemo kandi akanazitwaramo neza cyane cyane black panter yasohotse 16 Gashyantare 2018 . Nubwo studio itaratangaza ku mugaragaro uruhare azakina, byateje impaka zikomeye ku ubwisanzure mu buhanzi, gusobanura amateka n’ihagararirwa ry’amoko atandukanye mu guhindura inkuru za kera.

Ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga byari bitandukanye. Aho  bamwe bashyigikiye guhitamo abakinnyi mu buryo bushya n’ubuhanzi, mu gihe abandi bashyigikiye Musk bavuga ko hakwiye kubahirizwa inkuru y’umwimerere.

Filime The Odyssey iteganyijwe gusohoka ku wa 17 Nyakanga 2026, ikazagaragaramo abakinnyi bandi batandukanye barimo Matt Damon, Zendaya, Anne Hathaway, na Charlize Theron.

UWANDITSI: Kubwimana Samson – Umunsi.com

Author

Ads

ad

Previous Story

Uwahanuriye ibinyoma Bushali yahanuriye na Bruce Melody

Latest from Cinema

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop