advertising

Advertising

Mvuye kwisabira Dawa kwa Mama Liziki! Rocky yahuye n’uwo yita umurozikazi wa mbere ku isi

3 hours ago

Umuhanga mu gusobanura filme Rocky Kirabiranya yahuye n’umukecuru w’umuherwekazi witwa Michelle Lamy yigeze kwita umupfumukazi w’ibyamamare byo muri Hollywood. Rocky Kimomo yemeje ko avuye gusaba ibyo yise ‘Dawa’ bishyira benshi mu rujijo.

Uyu musobanuzi wa filme umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe Za America yasangije amafoto  abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram ejo Taliki 31 Mutarama 2026 maze arenzaho amagambo agira ati:“Mvuye kwisabira dawa kwa mama Liziki”.

Mu mwaka ushize  mu cyegeranyo yacishije kuri shene ye ya youtube cya tambutse taliki 26 ukuboza 2024, yagarutse cyane kuri uyu mu kecuru, agaruka ku mpamvu benshi bamwita umurozikazi ndetse n’umupfumu ndetse n’ibindi bitandukanye kuri uyu mugore.

Muri iki cyegeranyo, yavuze ko uyu mugore ari umutambyi mukuru  w’abarozikazi bo muri Hollywood. Yagarutse kandi ku kuntu ibyamamare byose byo muri America bimwubaha, bigaragaza ko afite izindi mbaraga zituma bamuha icyubahiro kingana gutyo.

Rocky Kimomo yagaragaje ko abahanzi bagiye batandukanye nka Jay-z, A$AP  Rocky, Ariana Grande, Kim Kadashian, Taylor Swift, Kanye West n’abandi, bakunze gushyirwa mu majwi ko bakorana n’uyu mugore.

Gusa nyuma gato muri iki cyegeranyo yongeye gusa n’uwisubiraho avuga ko ntawahita yemeza koko ko uyu mugore ari umurozikazi kabuhariwe w’ibyamamare, ariko nanone ko ntawabihakana.

Uyu mugore ukomoka mu Bufaransa, yamamaye nk’umunyamideli ukomeye, umunyabugeni, umwanditsi wa filime n’ibindi. Yavutse taliki 20 mata 1944 avukira mu gace ka jura mu Bufaransa.

‎Michelle kandi azwiho kugira imiterere idasanzwe mu maso, aho iyo umurebye ubona biteye ubwoba ndetse benshi bamufata nk’umurozi wa mbere ku Isi nkuko nubundi Rocky yabigarutseho. Mu mwaka wi 1979 nibwo yinjiye mu mugi wa New York maze ahita ajya gutura muri Los Angeles aho yatangiriye kumenyekana mu bijyanye n’imideri.

‎Mbere y’uko yinjira mu bijyanye n’imideli, yabaye umunyamategeko ndetse yakoze no muri resitora i Los Angeles. Uyu mukecuru kandi yashakanye n’umunyamideli mugenzi we Rick Owens. Yabyaye umwana umwe witwa Scarlett Rouge yabyaranye n’uwitwa Richard Newton babanje kubana mu myaka yi 1990.

Michelle lamy na A$AP Rocky

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

Ubuhinde: Abaturage ba Delhi babarirwa muri Miliyoni barinubira kuba bamaze iminsi badafite amazi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop